Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zigiye kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’umutekano

Ubwanditsi
1 Min Read

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we uyobora Polisi ya Zambia, Graphel Musamba, n’itsinda ry’abayobozi ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda.

Uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano n’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano no guhangana n’ibyaha.

Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Ugushyingo 2026, abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Zambia baganiriye ku ngamba zo kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano, hanarebwa uburyo bwo gukomeza gusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu rwego rwo kunoza imikorere yazo.

CG Felix Namuhoranye yashimangiye ko muri iki gihe Isi ihanganye n’ibibazo bitandukanye by’umutekano, ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano ari ingenzi cyane.

Yagaragaje ko ubwo bufatanye bukenewe by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, bisaba imikoranire ihamye hagati y’ibihugu n’inzego zibishinzwe.

Uruzinduko rw’itsinda rya Polisi ya Zambia mu Rwanda ni umwanya wo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho gukorana mu guhangana n’ibyaha no guteza imbere umutekano.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *