Cape Verde: José Maria Neves yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri manda ya kabiri

Ubwanditsi
6 Min Read

Perezida wa Cape Verde, José Maria Neves, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma yo kubona amajwi 63,8% mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe n’Urwego rw’Amatora muri iki gihugu bigaragaza ko Neves yatsinze ku majwi 79.945, angana na 63,8% by’amajwi yatanzwe, mu gihe amajwi yari amaze kubarurwa mu biro by’itora bigera kuri 96,8% kugeza kuri 97%, bitewe n’aho imibare yaturukaga.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 66 yatsinze adakeneye kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora, kuko yarengeje 50% by’amajwi asabwa kugira ngo umukandida atorerwe mu cyiciro cya mbere.

Uwari umukurikiranye wa hafi ni Joana Rosa Amado, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera hagati ya 2021 na 2025, wabonye amajwi 31,6%, angana na 39.660. Yabaye umugore wa mbere mu mateka ya Cape Verde wiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1975.

Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, Joana Rosa yemeye ko yatsinzwe, avuga ko yari yiteguye kwakira umusaruro uwo ari wo wose, ndetse ko kuba yarabaye umugore wa mbere uhataniye kuyobora igihugu ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere uburinganire.

Abandi bakandida bane bari bahatanye na Neves na Rosa buri wese yabonye amajwi ari munsi ya 1,5%.

Abaturage benshi ntibitabiriye amatora

Nubwo Neves yatsinze ku majwi arenga 63%, aya matora yarananzwe n’umubare muto w’abaturage bayitabiriye.

Abari bemerewe gutora bagera ku 419.448, barimo 343.065 bari imbere mu gihugu na 76.383 baba mu mahanga.

Imibare y’ibyavuye mu matora by’agateganyo igaragaza ko abitabiriye amatora bari hafi ya 32%, bivuze ko abagera kuri 68% batitabiriye gutora.

José Maria Neves yavuze ko kutitabira amatora bishobora kuba bifitanye isano n’uko abaturage benshi bava mu gihugu bakajya gushaka akazi mu mahanga, kwimuka kw’abaturage hagati y’ibirwa ndetse n’urutonde rw’abatora rutavuguruwe uko bikwiye.

Yagaragaje ko hakenewe kuvugurura urutonde rw’abatora no gutekereza ku buryo bw’ikoranabuhanga bwafasha abaturage gutora bitabagoye.

José Maria Neves ni muntu ki?

José Maria Neves ni umunyapolitiki ukomeye muri Cape Verde, akaba yaravutse ku wa 28 Werurwe 1960.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Cape Verde kuva mu 2001 kugeza mu 2016, akaba yari n’umuyobozi w’Ishyaka riharanira ubwigenge bwa Cape Verde (PAICV), rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu.

Yatorewe kuyobora igihugu bwa mbere mu 2021, ubwo yabonaga amajwi 51,75% mu cyiciro cya mbere cy’amatora.

Muri aya matora yo mu 2026, yashyigikiwe n’ishyaka PAICV, ryatsinze amatora y’Abadepite yabaye muri Gicurasi 2026, rikabona imyanya 37 kuri 72 igize Inteko Ishinga Amategeko.

Iri shyaka kandi rifite Minisitiri w’Intebe, Francisco Carvalho, watangiye kuyobora Guverinoma muri Kamena 2026.

Mu ijambo rye nyuma yo kumenya ibyavuye mu matora, Neves yavuze ko azakorera Abanya-Cape Verde bose, baba abari mu gihugu cyangwa abatuye mu mahanga, ashimangira ko azaharanira kuzamura imishahara, kurwanya ubukene, guteza imbere demokarasi n’iterambere rirambye.

Cape Verde ni ikihe gihugu?

Cape Verde, kizwi kandi ku izina rya Cabo Verde, ni igihugu cy’ibirwa biherereye mu Nyanja ya Atlantika, ku nkombe z’Iburengerazuba bwa Afurika, mu ntera y’ibilometero hafi 600 uvuye ku nkombe za Senegal.

Ni igihugu kigizwe n’ibirwa 10 bikomoka ku birunga, icyenda muri byo bikaba ari byo bituwe. Gifite ubuso bungana na kilometero kare 4.033.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye na Banki y’Isi igaragaza ko Cape Verde yari ifite abaturage bagera ku 527.326 mu mwaka wa 2025. Umurwa mukuru wacyo ni Praia, uri ku kirwa cya Santiago.

Iki gihugu cyakolonijwe na Portugal, kikabona ubwigenge ku wa 5 Nyakanga 1975. Ururimi rwemewe mu nzego za Leta ni Igiporutugali, nubwo abaturage benshi bakoresha ururimi rw’Igikreyole cya Cape Verde mu buzima bwa buri munsi.

Ifaranga ryacyo ni Escudo ya Cape Verde (CVE).

Ubukerarugendo ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’iki gihugu

Cape Verde ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bushingiye cyane ku rwego rwa serivisi, cyane cyane ubukerarugendo, ubwikorezi n’ubucuruzi.

Nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza, ubukerarugendo bugira uruhare rungana na 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), iyo hiyongereyeho n’ingaruka zabwo ku zindi nzego z’ubukungu bikaba byagera kuri 44%.

Mu 2025, iki gihugu cyakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1,25, mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2026 cyari cyamaze kwakira abagera ku 380.000.

Mu myaka yashize, Cape Verde yagiye igaragaza umutekano wa politiki n’imiyoborere ishingiye ku mahame ya demokarasi, aho ubutegetsi bwagiye busimburana mu mahoro binyuze mu matora.

Nubwo bimeze bityo, iki gihugu kiracyafite imbogamizi zirimo ubushomeri mu rubyiruko, izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa, ubusumbane mu mibereho y’abaturage ndetse n’umubare munini w’abajya gushaka akazi mu mahanga.

Imiterere y’ubutegetsi muri Cape Verde

Cape Verde ifite uburyo bw’imiyoborere buhuza ubutegetsi bwa Perezida n’ubwa Minisitiri w’Intebe.

Perezida ni Umukuru w’Igihugu, agira inshingano zo kurinda Itegeko Nshinga, guhagararira igihugu mu mahanga no kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ya politiki. Afite kandi ububasha bwo kudashyira mu bikorwa itegeko runaka, akarisubiza mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ryongere gusuzumwa.

Minisitiri w’Intebe ni we uyobora Guverinoma kandi akagira uruhare runini mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki z’igihugu.

Kongera gutorerwa kuyobora Cape Verde kwa José Maria Neves muri manda ya kabiri bibaye mu gihe iki gihugu gikomeje kwibanda ku guteza imbere ubukungu, gukurura ishoramari, guhanga imirimo no kugabanya umubare w’urubyiruko rwimukira mu mahanga.

Ibyavuye mu matora biracyari iby’agateganyo, mu gihe Urwego rw’Amatora rwitezweho gutangaza ibyemejwe burundu nyuma yo kurangiza kubarura amajwi yose.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *