Prof Lumumba yibukije ko abatekereza ko basuzugura u Rwanda kubera ubuto bwarwo ari ukwibeshya gukomeye

Ubwanditsi
2 Min Read

Umunyamategeko akaba n’impirimbanyi ya Pan-Africanism, Prof. PLO Lumumba, yagaragaje ko abatekereza ko u Rwanda ari Igihugu gito gishobora gutsindwa cyangwa gushyirwaho igitutu n’ibindi bihugu mu gihe gito bashingiye ku buto bwacyo bibeshya cyane, ashimangira ko imbaraga z’Igihugu zitagomba gupimirwa ku bunini bw’ubuso bwacyo.

Mu magambo ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Prof. PLO Lumumba yagize ati: “Gutekereza ko u Rwanda ari Igihugu gito umuntu ashobora kurengerwa mu minsi mike, cyangwa kigashyirwaho igitutu n’igihugu icyo aricyo cyose ni ukwibeshya gukomeye.”

Aya magambo aje mu gihe u Rwanda ruherutse kugaragaza ko rudashobora kwemera igitutu cy’amahanga mu byemezo birebana n’inyungu zarwo, cyane cyane mu kibazo cy’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Mu minsi ishize, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagerageje gushaka gutegeka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ko u Rwanda rwakuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo, wari usanzwe ayobora OIF, kugira ngo haboneke ubwumvikane hagati y’ibihugu bihuriye muri uyu muryango, undi akamutsembera, amwereka u Rwanda atari agafu k’imvugarimwe.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo Jeune Afrique na AFP yavugaga ko Macron yashakaga ko Mushikiwabo akuramo kandidatire, kugira ngo inzira ifungurirwe umukandida Dacian Cioloș wo muri Romania, bityo hakumirwe ubushyamirane bwari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Icyakora, u Rwanda rwanze ubwo busabe. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko igihugu kitazakuraho kandidatire ya Mushikiwabo, ashimangira ko azakomeza guhatana.

Iki kibazo cyakuruye impaka muri OIF, cyane cyane nyuma y’uko RDC yari yatangaje ko ishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyobora OIF. Kinshasa yari ishyigikiye umukandida wayo Juliana Amato Lumumba, mu gihe abandi bakandida bari Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania.

Mu nama ya 20 ya OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, ibihugu bigize uyu muryango byananiwe kumvikana ku muntu uzasimbura Mushikiwabo. Hafashwe icyemezo cyo kongera igihe cyeho umwaka umwe kugira ngo habeho kuvugurura amategeko agenga amatora no gutegura indi nama idasanzwe.

Imvugo ya Prof. PLO Lumumba yongeye kugarura ku meza impaka ku buryo ibihugu bikomeye byagiye bifata ibihugu bya Afurika, aho bamwe bagaragaza ko ubukungu, ubuso cyangwa ubushobozi bwa gisirikare bidakwiye kuba impamvu yo gusuzugura ubusugire bw’ibindi bihugu.

Uyu munyamategeko wo muri Kenya azwi cyane mu guharanira ubumwe bw’Abanyafurika, kwigira kw’umugabane no kurwanya imitegekere ishingiye ku kwivanga kw’ibihugu bikomeye mu bibazo by’imbere mu bindi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *