Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abakandida 1.630 bahamijwe gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025–2026. Muri bo harimo 563 bagaragaye mu gihe cy’iperereza, amanota yabo n’impamyabumenyi byateshejwe agaciro.

Mu itangazo yasohoye ku wa 19 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iperereza ryahereye ku bakandida 1.097 bakekwagaho gukopera. Muri bo, 30 basanzwe nta buriganya bakoze, amanota yabo aratangazwa.
Abandi 1.067 bo muri iryo tsinda bahamijwe gukopera. Iperereza ryaje kugaragaza abandi 563, bituma umubare w’abakandida bose bahamijwe gukopera ugera ku 1.630.
Riti “Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizamenyesha buri mukandida muri abo 563 ku giti cye icyemezo cyo gutesha agaciro amanota ye n’impamyabumenyi ye. Biteganyijwe ko bose bazaba babimenyeshejwe bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko umunsi urangira.”
Ku bijyanye n’umwanzuro w’iperereza, itangazo rigira riti “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ko iperereza ry’iki kibazo cyo gukopera rirangiye burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byasuzumwe.”
Abakandida bafite amanota yateshejwe agaciro bashobora guhitamo gusubiramo umwaka wa nyuma ku mashuri bari basanzwe bigaho cyangwa bakimukira ku yandi, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.
Bashobora kandi kwiyandikisha kongera gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, bakurikije amabwiriza abigenga.
Ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108.405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagarutse ku kibazo cy’abakandida 1.097 baketsweho gukopera, avuga ko abo byagaragaye ko bakopeye batazahabwa amahirwe yo guhita basubiramo ibizamini nk’uko byari byemerewe bamwe mu bashoje amashuri abanza.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza muri uwo mwaka, iperereza ryari ryagaragaje ko abanyeshuri 7.188 bakopejwe n’abantu bakuru. Mu bakekwagaho kubakopeza harimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari batawe muri yombi, bakurikiranwa n’ubutabera.
Mu gihe iperereza ryari rigikomeje, abo banyeshuri bemerewe kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Babisubiyemo kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, amanota yabo atangazwa ku wa 11 Nzeri uwo mwaka.
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko icyemezo cyo guha abo mu mashuri abanza amahirwe yo gusubiramo ibizamini cyari gishingiye ku myaka yabo no ku kuba bari bakopejwe n’abantu bakuru. Ku bashoje amashuri yisumbuye, yavuze ko bari bageze ku rwego rwo kujya muri kaminuza cyangwa ku isoko ry’umurimo, bityo ko uwakopeye agomba kubazwa ibyo yakoze hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta.