Miss Uganda 2016 yinjiye mu gisirikare cya Amerika

Gilbert Silvapoxy
By
Gilbert Silvapoxy
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the...
2 Min Read

Leah Kagasa, wabaye Nyampinga wa Uganda mu 2016, yatangaje ko yinjiye mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere (US Air Force), nyuma y’imyaka icumi yambitswe ikamba ry’ubwiza mu gihugu cye.

Mu 2016, Miss Kagasa yagaragiwe n’abakobwa babiri, Charlotte Kyohairwe wabaye igisonga cye cya mbere na Ritah Ricky Mutoni wabaye igisonga cye cya kabiri

Kagasa yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Kane, tariki 19 Ugushyingo 2026, aho yasangije abamukurikira ifoto yambaye impuzankano ya gisirikare, ari hafi y’ibendera rya Amerika.

Uyu mugore yashimiye Imana yamushoboje kugera ku nzozi zo kwinjira mu gisirikare cya Amerika, nyuma y’amezi abiri yari amaze atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati :“Maze amezi abiri narabuze kandi ngarutse ndi umusirikare urwanira mu kirere mu ngabo zirwanira mu kirere z’igisirikare gikomeye kurusha ibindi byose ku Isi. Amashimwe yose ku Mana.”

Leah Kagasa yatangiye kumenyekana mu 2016, ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Uganda akaryegukana, ahigitse abakobwa 20 bari bahanganye.

Yambitswe ikamba ku wa 15 Ukwakira 2016, mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel, asimbuye Zahara Nakiyaga wari urimaranye umwaka.

Muri iryo rushanwa, Kagasa yanegukanye ikamba ry’umukobwa wari ukunzwe cyane n’abafana, bituma arushaho kwamamara.

Gutsindira ikamba rya Miss Uganda byamuhesheje amahirwe yo guhagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World 2016, ryabereye i Washington, D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kagasa yari afite imyaka 21 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Uganda. Yarikomeje kugeza mu 2018, kuko mu 2017 iryo rushanwa ritabaye.

Si Kagasa gusa mu bakobwa bamenyekanye mu marushanwa y’ubwiza muri Uganda bahisemo kwinjira mu gisirikare cya Amerika.

Doreen Kabareebe, na we witabiriye Miss Uganda mu 2010, aherutse kugaragaza ko yatangiye urugendo rugamije kumwinjiza muri icyo gisirikare, nyuma y’igihe yari amaze yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Share This Article
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the community. Through teaching and journalism, I aspire to inform, educate, inspire, and contribute to positive change in society. I am committed to integrity, responsibility, teamwork, and continuous personal and professional development. Contact with us on Whatsapp: 0788820730
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *