Kaminuza n’amashuri makuru zasabye gushyiraho uburyo bwizewe bwo gutanga amakuru kuri ruswa ishingiye ku gitsina

Ubwanditsi
3 Min Read

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) urasaba amashuri makuru na za kaminuza gushyiraho uburyo bwizewe, bw’ibanga kandi burinda abatanga amakuru, kugira ngo abafite ibirego by’ihohoterwa n’ikorwa rya ruswa ishingiye ku gitsina babashe kubigaragaza badatinya kwihimurwaho.

Iki kibazo cyongeye kuvugisha benshi mu Rwanda nyuma y’uko hagaragaye ibirego by’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) bakekwaho gusaba abanyeshuri b’abakobwa kubasambanya kugira ngo babone amanota mu masomo biga.

Ibyo birego byagaragaye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho umunyeshuri yagaragaje ko hari abarimu bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Huye bashobora kuba bakoresha ububasha bafite mu gutanga amanota, bagasaba abanyeshuri kubaha serivisi zishingiye ku gitsina kugira ngo batabima amanota.

Mu rwego rwo gukurikirana iki kibazo, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko buri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Transparency International Rwanda kugira ngo hakorwe iperereza, hamenyekane ukuri ku birego byatanzwe ndetse hakaba harafashwe ingamba zo kurengera ababa barahohotewe.

New report exposes continued flaws in districts' finance management - The New Times
Mupiganyi Apolinnaire yasabye za kaminuza n’amashuri makuru gushyiraho uburyo bwizewe burengera abahohoterwa

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, agaragaza ko kugira uburyo bwizewe bwo gutanga amakuru ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri makuru.

Ikibazo gikomeye muri iki kibazo ni uko abanyeshuri bashobora gutinya gutanga ibirego kubera ko abo baba bashinja ari abantu bafite ububasha ku myigire yabo, amanota ndetse n’ejo hazaza habo mu mashuri. Ibyo bishobora gutuma abahohoterwa bahitamo guceceka, bigatuma ibikorwa nk’ibi bikomeza ntawe ubikurikiranira hafi.

Raporo ya Transparency International Rwanda yasohotse mu 2025, yiswe An Impossible Choice: Power Plays and Sexual Corruption in Rwanda’s Higher Education Institutions, yagaragaje ko 42,6% by’ababajijwe babona ko ruswa ishingiye ku gitsina ari ikibazo kiboneka mu mashuri makuru yo mu Rwanda.

Icyakora, iyi mibare igaragaza uko ababajijwe babona ubukana bw’iki kibazo, ntabwo isobanura ko 42,6% by’abanyeshuri bose bahohotewe.

Iyo raporo yanagaragaje ko gutinya kwihimurwaho, ipfunwe ndetse no kutizera uburyo ibirego bikurikiranwamo biri mu mpamvu zituma abahuye n’iki kibazo batinya kukigaragaza.

Transparency International Rwanda ishimangira ko kugira amategeko n’amabwiriza abuza ihohoterwa bidahagije, ahubwo hakenewe uburyo bufatika bwo gutuma uwahohotewe abasha gutanga amakuru mu ibanga, akizera ko azarindwa kandi ikibazo cye kigakurikiranwa mu mucyo.

Mu ngamba zishobora gufasha harimo gushyiraho uburyo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga, agasanduku k’ibitekerezo n’ibirego gakorera mu ibanga, ndetse n’abakozi bigenga bashinzwe kwakira no gukurikirana ibibazo by’abanyeshuri.

Ikindi ni uko ibirego nk’ibi bidakwiye guharirwa gusa inzego z’imbere muri kaminuza, ahubwo hakwiye kubaho ubufatanye n’inzego zigenga zifite ubushobozi bwo gukora iperereza no kurinda abatanga amakuru.

Mu Rwanda, ruswa ishingiye ku gitsina ni kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko arwanya ruswa, aho Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa rihana gusaba, gutanga cyangwa kwemera serivisi zishingiye ku gitsina kugira ngo umuntu ahabwe serivisi cyangwa inyungu runaka.

Ikibazo cyagaragaye muri Kaminuza y’u Rwanda kiracyakurikiranwa, kandi ibirego byatanzwe ntibirafatwa nk’ibyahamye ku bantu runaka. Icyakora, cyongeye kugaragaza akamaro ko kugira uburyo abanyeshuri bashobora kunyuramo batanga amakuru ku ihohoterwa, bazi neza ko umutekano wabo n’uburenganzira bwabo birinzwe.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *