Burundi: Abakandida 10 harimo n’uwahoze ari padiri nibo bagiye guhatanira intebe isumba izindi zose

Ubwanditsi
3 Min Read

Abantu 10 ni bo biyandikishije kugira ngo bazahatane mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu Burundi ku wa 3 Gicurasi 2027, barimo Perezida uri ku butegetsi, Évariste Ndayishimiye, n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Agathon Rwasa.

Igihe ntarengwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuyobora u Burundi cyarangiye ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026. Muri rusange, abatanze kandidatire ni 10, barimo batandatu bahagarariye imitwe ya politiki n’abandi bane biyamamaje ku giti cyabo.

Mu bahagarariye imitwe ya politiki harimo Évariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi, Abel Gashatsi wa UPRONA, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI-Ineza, Nestor Girukwishaka wa CNL na Valentin Kavakure wa FPN-Imboneza.

Abandi bane biyandikishije nk’abakandida bigenga ni Aloys Kamenyero, uwahoze ari Padiri Abel Nduwimana, Dieudonné Nahimana na Agathon Rwasa wahoze ayobora ishyaka CNL yashinze mu 2018.

Kuri bamwe muri aba bakandida, si ubwa mbere bagaragaje ubushake bwo kuyobora u Burundi. Dieudonné Nahimana na we yigeze kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2020, aho yabonye amajwi arenga gato 18.700, angana na 0,43% by’amajwi yose yatowe.

Agathon Rwasa na we si ubwa mbere agerageje guhatanira kuyobora igihugu. Izi matora zizaba ari inshuro ya gatatu yiyamamaje kuri uyu mwanya. Mu matora yabanje, yakunze kuvuga ko atahawe amajwi yari yatsindiye, ashinja inzego zateguye amatora kutubahiriza ubushake bw’abaturage.

Kandidatire ya Rwasa ishobora guteza impaka mu rwego rw’amategeko

Kandidatire ya Agathon Rwasa iri mu zishobora gukurikiranwa n’amaso menshi, bitewe n’amakimbirane amaze igihe hagati ye n’ishyaka ryahoze ari irye CNL.

Nyuma y’amakimbirane yadutse muri iryo shyaka mu 2022, Rwasa yaje gukurwa ku buyobozi bwaryo mu w’i 2024, mu nama nkuru y’ishyaka avuga ko itubahirije amategeko.

Yahise ajuririra icyo cyemezo mu nkiko, urubanza rwe rugera mu Rukiko rw’Ikirenga, aho ikibazo cy’uburyo yakuwe ku buyobozi bw’ishyaka cyakomeje kugibwaho impaka.

Ibi byatumye havuka kwibaza niba kuba atarigeze atangaza ku mugaragaro ko avuye muri CNL bitazabangamira kandidatire ye nk’umukandida wigenga. Icyakora, Rwasa avuga ko yasomye amategeko agenga amatora n’andi abigenga, agasanga nta kimubuza kwiyamamaza muri ubwo buryo.

Niba kandidatire ye izemezwa, azaba ahanganye na Perezida Évariste Ndayishimiye, ushaka gukomeza kuyobora igihugu mu kindi gihembwe cy’imyaka irindwi. Ndayishimiye kandi afite inkunga y’andi mashyaka 11 yiyemeje gushyigikira kandidatire ye.

CENI igiye gutangaza abazemererwa guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu

Prosper Ntahorwamiye, uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi (CENI), yatangaje ko komisiyo ayoboye izasuzuma dosiye z’abiyandikishije, ikazamenyesha abemerewe n’abatemerewe kwiyamamaza ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026.

Icyakora, gutanga kandidatire ntibihita bivuga ko uyitanze yemerewe kwiyamamaza, kuko biterwa n’uko dosiye ye yujuje ibisabwa n’amategeko agenga amatora.

Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Burundi ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027. Mu gihe nta mukandida uzabona amajwi arenga 50% mu cyiciro cya mbere, hazaba icyiciro cya kabiri giteganyijwe ku wa 1 Kamena 2027.

Ayo matora ategerejwe mu gihe imitwe ya politiki itandukanye iri gushyira ahagaragara abakandida izashyigikira, mu gihe inzego zishinzwe amatora zo zitegura kugenzura niba abatanze kandidatire bujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe kujya mu irushanwa ryo kuyobora igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *