Bidasubirwaho BIDEN ahigitse Donald Trump aba Prezida wa 46 wa USA

6,173

Joe Biden wari umukandida w’Abademokarate niwe wegukanye intsinzi mu matora ya pereziwa wa USA nyuma yo gutsinda ku bwiganz bw’amajwi mu ntara ya Pennsylvania.

Uyu mukandida w’abademokarate yagize amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) asaga 270 bituma atsindira kuba perezida wa 46 wa USA.

Perezida mushya wa USA, Biden yari amaze iminsi ari imbere mu majwi yabaruwe muri Leta zitandukanye izari zisigaje kubarurwa zari 4 gusa zirimo Georgia, Nevada, Pennsylvania na Arizona.

Joseph Robinette Biden Jr. watorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,agiye guca agahigo ko kuba umuntu ukuze uyoboye USA mu mateka yayo kuko mu mpera z’uku kwezi aruzuza imyaka 78.

Leta ya Pennsylvania igira Intumwa 20 zitora ariyo mpamvu Joe Biden yahise atsinda aya matora kuko yari afite amajwi 264 kuri 270 yasabwaga.

Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, ari ho cyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ejo ku wa gatanu nijoro Biden yagize ati:

“Tugiye gutsinda aya matora”.

Yumvikanye mu mvugo nk’umuntu wifitiye icyizere kurushaho, mu gihe amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko akomeje kurushaho gusiga Donald Trump.

Ubwo yavugaga iryo jambo, yari ari kumwe na Kamala Harris, senateri wa leta ya California, biyamamazanya nk’uzamubera visi perezida.

Yavuze ko ari hafi gutsindira amajwi 300 y’intumwa zitora, avuga ko abantu benshi cyane batoye kwiyamamaza kwe – abarenga miliyoni 74 – kurusha undi mukandida-perezida uwo ari we wese wabayeho mu mateka y’Amerika.

Bwana Biden yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, guhangana n’ubukungu butifashe neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

Joseph Robinette Biden Jr yavukiye i Scranton muri leta ya Pennsylvania mu mwaka wa 1942.

Ni imfura mu bana bane bo mu muryango w’Abanyamerika b’abanyagatolika bakomoka muri Ireland.

Akiri muto, ingorane ikomeye cyane yagize ni ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye

Uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo (miroir/mirror) bwaje kumuha umusaruro nyuma y’amezi menshi.

Bwana Biden yize kuri Kaminuza ya Delaware, nyuma yiga no mu ishuri ry’amategeko ryo kuri Kaminuza ya Syracuse.

Nyuma yaje gushaka umugore we wa mbere, Neilia, nuko atangirira politike mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware.

Biteganyijwe ko itsinda rya Joe Biden ritangira ubutegetsi bw’inzibacyuho ku wa mbere nyuma yo gutsinda ariko uyu muperezida mushya azarahira mu kwezi ka Mbere 2021.

Bwana Trump wari uhanganye na Biden yavuze ko muri aya matora habayeho uburiganya ndetse azitabaza urukiko rw’ikirenga ngo aya majwi asubirwemo cyangwa n’amatora asubirwemo.

On The Trail: The five factors that make Joe Biden the favorite | TheHill

Comments are closed.