Argentine yanyagiye Algeria mu mukino Messi yanditse andi mateka

Ubwanditsi
1 Min Read

Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu ya Argentine Bwana Lionel Messi yabaye umukinnyi utangiye gutsinda ibitego byinshi cyane mu gikombe cy’isi, ubwo yatsindaga ibitego bitatu mu mukino Argentine yanyagiyemo ikipe ya Algeria yo ku mugabane wa Afrika.

Muri uwo mukino wa 200 yari akiniye igihugu cye, Messi ni bwo bwa mbere yari atsinze ibitego bitatu mu mukino w’igikombe cy’isi.

Kandi byanditse n’amateka, kuko uyu mukinnyi w’imyaka 38, ufite umuhigo wo kuba yibitseho Ballon d’Or 8, yagejeje ku bitego 16 amaze gutsinda mu mikino y’igikombe cy’isi, ubu akaba abinganya n’Umudage Miroslav Klose wari umaranye ako gahigo imyaka itari mike.

Mbere y’uyu mukino waraye ubaye mu ijoro ryakeye, umudage Miroslav Close wari ufite ibitego 16, ku mwanya wa kabiri hariho umunya Brazil Ronaldo Nazario wari ufite ibitego 15.

Argentine, imaze gutwara ibikombe bitatu by’isi, byayisabye gukora cyane kugira ngo igere kuri iyo ntsinzi muri uwo mukino wabereye ku kibuga cyo mu mujyi wa Kansas muri Amerika, mu gihe ishaka kuba igihugu cya gatatu gusa ku isi gishoboye kwisubiza icyo gikombe kuko ari yo yaherukaga kucyegukana mu mwaka w’i 2022 ubwo yatsindaga Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Ni bwo bwa mbere Argentine itsinze umukino wayo ubanza w’igikombe cy’isi nk’ikipe ifite igikombe cy’ubushize, ikaba yaratsinzwe mu 1982 no mu 1990.

Share This Article