Australia: Graham Potter wahizwe imyaka 12 yatawe muri yombi

6,532
Kwibuka30

Polisi ya Australia yataye muri yombi umugabo wahizwe cyane muri iki gihugu, nyuma y’imyaka 12 ari mu bwihisho.

Graham Potter w’imyaka 64, yanze kwitaba urukiko mu 2010, kugira ngo abazwe uruhare rwe ku byaha by’ubwicanyi bwabereye muri leta ya Victoria.

Polisi yamutaye muri yombi kuri uyu wa mbere, nyuma y’amakuru yabonye ko uyu mugabo ari mu birometero ibihumbi uvuye muri Queenland.

Kwibuka30

Amashusho y’ifatwa rye amugaragaza ahagaze mu cyumba gishaje mbere y’uko bamwambika amapingu bakamutwara.

Potter wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, mbere yakatiwe igifungo cya burundu mu 1981, azira kwica umwana w’umukobwa amuciye umutwe. Nyuma yaje kurekurwa amaze imyaka 15 muri Gereza.

Bivugwa ko Potter yagiye abonwa ahantu hatandukanye mu gihugu, ariko polisi yari yarahagaritse ibikorwa byo kumuhiga mu 2017, nk’uko ibitangazamakuru bya hariya bibitangaza.

Igihembo cy’amadorari ibihumbi 100($100,000) cyari cyarashyiriweho umuntu ushobora gutanga amakuru aganisha ku ifatwa rye.

Graham Potter arajyanwa muri Victoria, aho azitaba urukiko ejo kuwa kabiri.

Comments are closed.