Bangladesh: Perezida yeguye ku mirimo ye avuga ko akeneye kwivuza no kuruhuka

Ubwanditsi
1 Min Read

Perezida wa Bangladesh, Mohammed Shahabuddin, yeguye ku mirimo ye ku wa 24 Nyakanga 2026, avuga ko ubuzima bwe bukomeje kumera nabi ku buryo atagishoboye gukomeza inshingano z’ubukuru bw’igihugu.

Shahabuddin w’imyaka 76 yavuze ko abaganga basanze arwaye indwara yitwa Autonomic Neuropathy, indwara ishobora gutuma umuntu ajya atakaza ubwenge mu buryo butunguranye, ibintu yavuze ko bituma atagishobora gusohoza neza inshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

Uyu myanzuro awufashe mbere y’uko manda ye y’imyaka itanu irangira. Shahabuddin yari yaratorewe kuba Perezida wa Bangladesh muri Mata 2023, bivuze ko yari amaze imyaka igera kuri itatu n’amezi atatu ku butegetsi mbere yo kwegura.

Nubwo impamvu y’uburwayi ari yo yatangajwe ku mugaragaro, bamwe mu basesenguzi ba politiki muri Bangladesh bavuga ko hari n’igitutu cya politiki yari amaze igihe ashyirwaho kubera ubucuti bwe bwa hafi n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina, wahiritswe ku butegetsi mu 2024.

Nyuma yo kwegura kwe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Bangladesh, Hafiz Uddin Ahmad, yahise ahabwa inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo kugeza igihe hazatorerwa Perezida mushya.

Perezida w’inteko ishinga amategeko agiye kuyobora inzibacyuho

Kwegura kwa Shahabuddin kwabaye inkuru ikomeye muri Bangladesh, cyane cyane ko ari umwe mu bayobozi bake bemeye kuva ku butegetsi ku bushake bavuga ko ubuzima bwabo butakibemerera gukomeza kuyobora igihugu.

Share This Article