Bimaze kwemezwa ko Perezida Paul Kagame azataha Stade Amahoro kuwa mbere

289
RPF

Itangazo rya Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riravuga ko ku wa Mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azataha ku mugaragaro Sitade Amahoro.

Kuri uyu munsi hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya ya APR FC na Police FC, zizahatanira igikombe cyiswe ‘Amahoro Stadium Inauguration Trophy’.

Ni umukino uzatangira Saa kumi n’imwe z’umugoroba aho imiryango ya Sitade izafungurwa guhera Saa Tanu z’amanywa ikazafunga Saa Cyenda.

Amatike yo kwinjira muri Sitade Amahoro yatangiye kugurishwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024.

Stade Amahoro yuzuye itwaye Miliyoni 165 z’amadolari ya Amerika, mu gihe cy’imyaka Ibiri yubakwa na Company ya SUMMA yo mu gihugu cya Turukiya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.