Abapolisi 209 basoje amahugurwa yihariye yo kurinda abanyacyubahiro no guhangana n’ibyihebe

Ubwanditsi
2 Min Read

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yihariye yari amaze ibyumweru bitandatu ahugura abapolisi mu bijyanye no kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.

Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (Counter Terrorism Training Centre – CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, akaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere muri Qatar, Lekhwiya, yitabiriwe n’abapolisi 209 bo muri Polisi y’Igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku basoje aya mahugurwa, CP Vincent Sano yashimye ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze bahugurwa, abasaba gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurushaho kunoza inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo. Yabibukije ko umutekano ukomeje guhura n’imbogamizi zitandukanye zisaba inzego zishinzwe kuwucunga guhora ziteguye kandi zifite ubumenyi bujyanye n’igihe.

CP Vincent Sano yashimye ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze bahugurwa

Aya mahugurwa yibanze ku bice bitandukanye birimo uburyo bwo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba mu mijyi, kugenzura no guhosha imyigaragambyo ishobora guhungabanya umutekano rusange, ndetse no gukora ibikorwa bya gisirikare n’ibya polisi mu bice bituwe cyane n’abaturage. Abayitabiriye bahawe amasomo ahuza inyigisho zo mu ishuri n’imyitozo ngiro mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka mu bihe bitandukanye.

Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya bumaze imyaka butanga umusaruro mu kubaka ubushobozi ba Polisi y’u Rwanda. Mu bihe bitandukanye, impande zombi zagiye zifatanya gutegura amahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje guhindura isura ku rwego rw’akarere ndetse n’isi muri rusange.

Abayobozi bombi bashimangiye ko aya mahugurwa ari intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka Polisi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba ndetse n’ibindi bibazo bishobora guhungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.

Kigo cya CTTC cya Mayange gikomeje kuba kimwe mu bigo bikomeye mu karere mu gutanga amahugurwa yihariye ajyanye no kurwanya iterabwoba no gucunga ibikorwa by’umutekano, kikaba cyakiriye amahugurwa menshi yitabirwa n’abapolisi n’abashinzwe umutekano baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Abashoje amahugurwa bashimiwe
Share This Article