Hamenyekanye igihugu kiyoboye urutonde rw’abakobwa babana n’ibibuno binini

3,026

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko igihugu cya Afrika y’Epfo aricyo cyaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abakobwa n’abagore babana n’ibibuno binini.

Kimwe mu bintu bivugwaho kuba ku isonga mu bikurura abagabo ku bwinshi, harimo n’imiterere y’umugore cyangwa umukobwa, ahanini bikavugwa ko imiterere cyangwa se ingingo zikurura umugabo ku mugore harimo ibibuno, ndetse hari n’imvugo zimwe na zimwe zikoreshwa muri bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda aho bavuga ko wabura uburanga ariko ntubure amabuno.

Hari n’abagore cyangwa abakobwa bamenye ko amabuno akurura amaso n’amarangamutima y’abagabo batari bake maze bamwe bagahitamo kwibagisha batitaye ku ngaruka bitera, abandi bagahitamo kwambara amabuno y’amakorano.

Hari ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Market Researchers bushyirwa ahagaragara na Gitnux iki kigo kikaba kizwiho gukora ubushakashatsi ku ngano y’umubiri, ubu bushakashatsi bukaba buherutse kugaragaza ibihugu 10 biyoboye ibindi mu gutunga abagore n’abakobwa bakize ku mabuno, ibikunze kwitwa “nyash” aho igihugu cya Africa y’Epfo cyaje ku isonga.

Ubu byshakashatsi bwasobanuye ko mu gupima ingano y’ubunini bw’ibibuno bifashishije ibipimo bya bya inches, tukabibutsa ko 1inch=2.54cm.

Uru rutonde rushyira Afrika y’Epfo ku isonga aho abagore bafite amabuno angana na Inch 41.73 ni ukuvuga santimertero 106.01.

Ku mwanya wa kabiri w’uru rutonde, hariho igihugu cya Argentine iwabo wa Messi, muri icyo gihugu abagore baho bafite ibibuno bipima inch 41 ni ukuvuga cm104.14

Igihugu cya Suede kiza ku mwanya wa gatatu, ku bipimo by’amabuno y’abagore bigera kuri 40.94, bingana na santimetero 104.00

Ku mwanya wa kane hariho Ubugereki, abagore bo muri icyo gihugu bafite amabuno apima 103.52cm, bugakurikirwa n’Ubudage buri ku mwanya wa gatanu aho abagore bo muri icyo gihugu bafite amabuno y’ingano ya inch 40.6

Burusiya bwa Putin n’u Butaliyani abagore baho bafite amabuno ya inches 40.55, Australie ni 40.5, u Buholandi bufite abagore bafite amabuno angana na inches 40.35 bihwanye na santimero 102.415. Abagore bo muri Canada bafite amabuno areshya na santimetero 102.362 naho u Bufaransa bukagira abafite amabuno angana na santimetero 102.235.

Ikindi gihugu cya Afrika kiza hafi ni Nijeria aho abagore baho bafite amabuno areshya na inches 38.56, kikaba gikurikira USA ya Joe Biden ifite abagore b’amabuno areshya na inches 40.2, nyuma yayo hakaza Koreya y’Epfo aho abagore baho bafite amabuno ya inches 38, Japana ikaza hafi aho kuko ab’aho bafite amabuno ya inches 37.8, Bushinwa bakagira inches 37.4 Ubuhinde bugakurikiraho n’igipimo cy’amabuno ya’abagore areshya na inches 36.1.

Comments are closed.