Kalisa ‘Camarade’ wahoze ari SG wa FERWAFA yaraye afunguwe nyuma y’amezi 11 afunzwe.

Ubwanditsi
2 Min Read

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ndetse na APR FC, Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya ‘Camarade’, yaraye afunguwe nyuma yo kumara amezi agera kuri 11 afungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imicungire y’umutungo wa FERWAFA.

Ifungurwa rye rije mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwaraye rwemeje ko rwataye muri yombi Perezida wa FERWAFA, uzwi nka SHEMA Fabrice, RIBA ikavuga ko uyu mugabo akekwaho gukoresha sheki itazigamiwe. Ibi byatumye muri iki gihe urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda rwongera kuvugwamo ibibazo bifitanye isano n’amategeko n’imicungire y’imari.

Kalisa yatawe muri yombi muri Nzeri 2025, nyuma y’iperereza ryakorwaga ku ikoreshwa ry’amafaranga ya FERWAFA mu rugendo Ikipe y’Igihugu Amavubi yagiriye muri Nigeria mu mwaka wa 2024. Yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 16 Nzeri 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari amafaranga arenga ibihumbi 21 by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 30 Frw icyo gihe) atasobanuriwe imikoreshereze nyuma y’urugendo rw’Amavubi muri Nigeria. Kalisa yashinjwaga kandi gutanga inyandiko zigaragaza amafaranga yakoreshejwe zitandukanye n’izari zarishyuwe koko, ibintu byatumye akekwaho kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza ryakomezaga. Yagerageje inshuro zitandukanye gusaba kurekurwa by’agateganyo, ariko inkiko zikomeza gutesha agaciro ubusabe bwe kubera uburemere bw’ibyaha yashinjwaga n’impungenge z’uko ashobora kubangamira iperereza.

Kalisa yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Nyakanga 2025, mbere yaho akaba yari yarabaye Umunyamabanga Mukuru wa APR FC imyaka myinshi. Muri ruhago nyarwanda yari azwi cyane ku izina rya ‘Camarade’.

Ifungurwa rye ribaye mu gihe amaso y’abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda ahanzwe kuri FERWAFA nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi rya Perezida wayo, uvugwaho gukoresha sheki itazigamiwe. Nubwo inzego zibishinzwe zitaratangaza amakuru arambuye ku byaha akekwaho, ifatwa rye ryakomeje guteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru no mu bayobozi ba siporo mu Rwanda.

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru bavuga ko uru ruhererekane rw’ibibazo by’amategeko bikomeje kuvugwa mu buyobozi bwa FERWAFA rushobora kugira ingaruka ku isura y’ishyirahamwe no ku mikorere yaryo, mu gihe hategerejwe imyanzuro y’inzego z’ubutabera ku bantu bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Share This Article