Kylian Mbappe yahigitse Erling Haaland ku rutonde rw’umukinnyi wa mbere uhenze ku isi, naho  Messi na Ronaldo ntibari no mu 10.

8,477

Kylian Mbappe niwe mukinnyi uhenze ku isi aho Arusha umukurikira miliyoni 10 z’ama Pound y’Abongereza

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The SunFootball , cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere bahenze ku isi mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2022.

1. Kylian Mbappe:  akinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa , abarirwa agaciro ka miliyoni 144 z’ama Pound y’Abongereza .

Nyuma y’imyaka irenga 10 abafana b’umupira w’amaguru bamenyereye gusa  izina rya Cristiano Ronaldo na Lionel  Messi ku ruhembe rw’umupira w’amaguru ku isi, Ntago waba ukoze ikosa uvuzeko umwe mu bakinnyi bato bitezweho kuzakora ibitangaza kandi bitatungurana baramutse bafite igiciro gikomeye ku isoko ari Kylian Mbappe, Nkuko the sun ibigaragaza Mbappe afite agaciro kangana na miliyoni 144 z’ama Paund .

2. Erling Haaland : Akinira Manchester city yo mu bwongereza afite agaciro ka miliyoni 135 z’ama Pound y’Abongereza

Hagendewe kubushobozi bwo mu kibuga n’imyaka ikiri mike bimwemerera guhangwa cyane amaso n’abafana b’umupira w’amaguru aho abenshi bamubona nk’inyenyeri izawumurikira mu myaka iri imbere. Haaland arushwa agaciro ka miliyoni 9 na Kylian Mbappe uri kumwanya wa mbere aho Erling abarirwa agaciro ka miliyoni 135 z’ama Pound.

Erling Haaland mbere yo kubica bigacika by’umwihariko muri Man city ari nayo akinira uyu munsi, yanyuze mu makipe nka Salzburg yo muri Austria, yavuyemo yerekeza muri Burussia Dortmund yo mu Budage yavuyemo yerekeza I Manchester mu ikipe ya Manchester city

3. Vinicious Junior : akinira Real Madrid yo muri Espagne ,Abarirwa agaciro ka miliyoni 108 z’ama Pound y’Abongereza..

Mu isi y’umupira w’amaguru biragoye gukora urutonde rw’abakinnyi beza ngo haburemo abakomoka mu gihugu gifatwa nk’icyambere ku isi  y’umupira aricyo Brazil,

Ntibigunguranye rero Gusanga rutahizamu wa Real Madrid , Vinicious Jr ku mwanya wa kabiri aho ibi abikesha kuba ari umukinnyi umwe muri kizigenza Real Madrid ifite  , ibi kandi hiyongeraho kuba akiri umukinnyi muto ufite imyaka myinshi yo kwerekana icyo ashoboye muri ruhago.

4. Pedri : akinira FC Barcelona yo muri Espagne ,abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pound

Mu myaka mike Pedro Gonzalez Lopez uzwi nka “Pedri” amaze akina mu ikipe nkuru ya FC Barcelona yo muri espagne yagaragaje ko ari umwe mubakinnyi batanga ikizere cyiza mu hazaza h’umupira w’amaguru ku isi , aho ibyo bigaragazwa no kuba yarahise abona umwanya ubanzamo ku myaka 19 y’amavuko  gusa mu bakinnyi bo hagati afatanyije na Sergio Bousquet  na Pablo Gavi, ibyo kandi akaba abikora ahanganiye umwanya nabandi bakinnyi kandi bakomeye  Frankie  de Jong ,Frank Kessie n’abandi.

5. Jude Bellingham :Akinira Burussia Dortmund yo mu Budage aho abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pound y’Abongereza.

Kugira ngo Jude aze kuri uru rutonde arabikesha ubuhanga n’imyatwarire y’akataraboneka akomeje kugaragaza guhera yatangira gukinira ikipe ya Birmingham City ari nayo yavuyemo yerekeza muri Borussia Dortmund ari nayo akinira ubu.

Amacenga , Umuvuduko no kumenya gufata umwanzuro biri mu biranga imikinire ya Jude ari kandi ari  umwe mu bakinnyi bato bakomoka mu bwongereza bitezweho kuzakora ibikomeye mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza the three lines mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar uyu mwaka, aho ubwongereza bumaze imyaka 52 batazi uko icyo gikombe gisa kuko baheruka gutwara igikombe cy’isi bari bakiriye mu 1966 icyo kikaba ari nacyo cyonyine bafite mu mateka.

6. Phil Foden: Akinira Manchester City to mu Bwongereza ,Abarirwa agaciro ka miliyoni 81 z’ama Pound

Phil ni umwe mu bakinnyi babahanga kandi bashobora gukina mu myanya itandukanye y’ikibuga haba mu bakinnyi bo hagati cyangwa muri ba rutahizamu kandi ibyo akabikora neza cyane.

Kugira agaciro kwa Foden biterwa no kwigaragaza mu mikino ikomeye Manchester city ikina n’imyaka mike ibyo byose nibyo bimuha amahirwe yo kuza mu bakinnyi 5 bahenze ku isi.

7. Harry Kane: Akinira  Totenhum Hotspurs yo mu bwongereza aho abarirwa agaciro ka miliyoni  81 z’ama Pound y’Abongereza.

Dukuyeho kuba ntagikombe arabasha guha ikipe ya Totenhum Harry Kane afatwa nk’umwe mu bataka beza isi ifite aho bigoranye kubona ikipe ku isi atabonamo umwanya wo gukina bigendeye ku buhanga bwo kubasha gukina neza kandi mu buryo butandukanye harimo nko gufasha ikipe gutsinda ibitego no kubishaka, ikindi kandi kizamura agaciro ka Harry Kane ni ukuba ari we muyobozi w’abakinnyi b’ikipe y’igihugu (captain) kandi akaba yarayifashe kugera muri ½ cy;imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yabereye mu Burusiya muri 2018 , uyu kandi akaba yitezweho kuzayifasha mu guhatanira icy’uyu mwaka muri Quatar.

8. Dusan Flahovic 77 : akinira Juventus yo mu Butaliyani abarirwa agaciro ka miliyoni 77 z’ama Pound y’Abongereza.

Dusan Nyuma ya Haaland , afatwa nka numero ya 2 mu bataka bakiri bato ariko batanga ikizere mu mupira w’amaguru w’isi , icyo kizere gishingirwa ku buryo yabashije gushobora gutsinda ibitego 31 muri shampiyona y’igihugu y’Ubutaliyani mu gihe yakiniraga Fiorentina no gukomeza kwitwara neza no kubona umwanya mu ikipe nkuru ya Juventus bidasabye igihe kirekire cyo kumenyera

9. Bruno Fernandez: Akinira Manchester United yo mu Bwongereza ,abarirwa agaciro ka miliyoni 77 z’ama Pound y’Abongereza

Bruno Miguel Fernandez aje kuri uru rutonde rw’uyu mwaka nyuma yo kugaragaza imyitwarire myiza mu kibuga mu ikipe itarahamya neza ibirindiro byayo muri premier league mu myaka ya vuba ariyo Manchester United gusa kubera ubuhanga bw’ihariye akomeza gufatwa nk’umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi bakina hagati mu kibuga , si Manchester united afasha gusa ahubwo  n’ikipe y’igihugu ya Portugal  we na bagendi be bayifashije kubona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar

10. Kevin Debrune : Akinira Manchester City yo mu bwongereza , abarirwa agaciro ka miliyoni 77 z’ama Pound y’Abongereza.

Kuva mu myaka nki 3 ishize Kevin Debrune afatwa nkumwe mu bakinnyi b’ababahanga isi ifite kuko agenda abigaragaza biciye mu kugira uruhare ruziguye mu mikinire n’imitsindire y’ikipe ya Manchester City aho amaze kuyifasha gutwa inshuro …… shampiyona y’igihugu y’Abongereza Premier League, ibi kandi byiyongeraho  kuyifasha kwitwara neza mu mikino ya Champion’s League nubwo atarayegukana.

Kuri ibyo hiyongeraho gufasha ikipe y’igihugu y’Ububirugi kwandika no kwinjira mu makipe akomeye ku isi aho yayifashije ku mara igihe kirekire iri ku mwanya wa mbere ku rutonde ngaruka kwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA,no gufasha Ububiri kugera muri ½ cy’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi iheruka yabereye mu Burusiya.

(Inkuru ya Eric KAMANZI)

Comments are closed.