Leta yatanze numero wahamagaraho mu gihe ubonye uwishe nkana amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yashyize hanze nimero ya terefoni muri buri karere umuntu yakwiyambaza aramutse abonye udakurikiza amabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Kuri iki cyumweru Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yashyize hanze numero zigera kuri 30 zitishyurwa umuntu azajya yifashisha ahamagaraho mu gihe abonye hari utari kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda covid-19. Izo numero zatanzwe zose uko ari 30 hariho iya buri Karere.
Mu kiganiro Prof. Shyaka Anastase aherutse kugirana n’iangazamakuru, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga zijyanye no kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu nzego z’ibanze ndetse no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid-19.
Comments are closed.