Min. BAMPORIKI yatangije intambara y’amagambo hagati ye na Prof NIGGA

10,369
Hon. Bamporiki asaba abakomoka ku babyeyi baregwa Jenoside ...

Bwana BAMPORIKI Edouard yibasiye cyane KARASIRA Aimable umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda, arasanga adafite uburere bumwerera kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda.

Nyuma y’aho umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda Bwana KARASIRA Aimable atangaje ko kubwe abona nta mpamvu yo kubyarira hano mu Rwanda, ndetse ko adashaka kubyara umunyarwanda nyamunyarwanda.

Numa y’ayo magambo, Bwana Edouard BAMPORIKI nawe abinyujije ku rukutwa rwa Twitter, yahise yandika ndetse ubutumwa bwe ahita abwohereza ku rukuta rwa kaminuza y’u Rwanda uwo mugabo (Karasira akorera) maze agira ati:” Utifuza kubyarira urwanda akwiye kuva mubarurerera , kuko imvugo ye iraroga. Ntiwarera utararezwe

Ku bwa BAMPORIKI arasanga Bwana KARASIRA AImable wakunzwe kwitwa Nigga akwiye guhita yirukanwa agakurwa ku rutonde rw’abarezi barerera igiugu.

Ariko nubwo bimeze bityo, abantu ntibakomeje kuvuga rumwe na Ministre Edouard, barasanga niba koko Aimbale afite ikibazo nkuko we abibona akwiye ahuwo kumushakira uko avurwa.

Kugeza ubu KARASIRA Aimable ntaragira icyo abivugaho, gusa azwi nk’umuntu utajya uripfana, benshi biteguye ibyo ari busubize BAMPORIKI.

Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda | Umunyarwanda

Comments are closed.