Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, bigaragaza izamuka rikomeye ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026 mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko muri uyu mwaka hiyandikishije abanyeshuri 108.732, barimo abakobwa bangana na 55,5% n’abahungu bangana na 44,95%.
Yasobanuye ko abanyeshuri bakoze ibizamini ari 108.405, muri bo 102.000 batsinda, bingana na 94,33%.
Mu mibare y’imitsindire ishingiye ku gitsina, abahungu batsinze ku kigero cya 95,9%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93%.
NESA yagaragaje ko imitsindire y’uyu mwaka yazamutse ku buryo bugaragara ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Mu mwaka ushize, abanyeshuri bakoze ibizamini bari 106.078, ariko abatsinze bangana na 89,1%.
Ibi bivuze ko imitsindire yazamutseho amanota 5,23 ku ijana (5,23 percentage points), ikava kuri 89,1% mu mwaka ushize igera kuri 94,33% muri uyu mwaka. Ni izamuka rigaragaza ko urwego rw’uburezi rukomeje gutera imbere ndetse n’imbaraga zishyirwa mu myigishirize no mu myigire zikomeje gutanga umusaruro.
Mu banyeshuri bahize abandi ku rwego rw’Igihugu, Manzi Nshuti Kabanda Brave wize ishami rya Mathematics, Chemistry and Biology (MCB) muri Petit Séminaire Saint Aloys yo mu Karere ka Rusizi ni we wabaye uwa mbere, aho yagize amanota 98,40%.
Yakurikiwe na Umwali Deborah wize ishami rya History, Literature and Psychology (HLP) muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, wagize amanota 97,52%.
Ibyavuye mu bizamini by’uyu mwaka byakiriwe nk’inkuru nziza mu rwego rw’uburezi, aho byerekana ko umubare w’abatsinda ukomeje kwiyongera, bikaba bishimangira intego yo kuzamura ireme ry’uburezi no gutanga amahirwe menshi ku banyeshuri bakomeza amashuri makuru na za kaminuza.
