Muhanga:Umujura yashatse gutema umupoli ahita amurasa

1,347

Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20 zo kuri uyu mbere tariki 15 Mata 2024, Umupolisi ukorera muri aka Karere ka Muhanga, yarashe umugabo wari uvuye kwiba Inka y’umuturage, ahita apfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabari muri aka Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse yavuze ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.

Ati Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”

Gihana avuga ko nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga.

Gitifu Gihana avuga ko bageze mu Kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.

Src:umuseke

Comments are closed.