RDC: Abagera kuri 50 bakatiwe urwo gupfa kubwo kwica Inzobere za ONU
Abagera kur 50 bari mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakatiwe urwo gupfa kubera uruhare bagize mu iyicwa ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Uru rubanza rwaciwe n’urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatandatu taliki 29 Mutarama, rukaba rwari rumaze imyaka ine yose.
Abishwe ni umunya Suède wakomokaga muri Chili, Zaida Catalan, n’umunyamerika Michael Sharp biciwe mu ntara ya Kasai mu 2017.
Icyo gihe bari baje muri RDC gukora iperereza ku byobo byajugunywemo abantu nyuma y’intambara yadutse hagati y’ingabo za leta n’umutwe witwara gisirikare.
Umusiguzi wabo ,Betu Tshintela, na we yarishwe, imirambo yabonwe nyuma y’imisi 16 bishwe.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ,António Guterres, icyo gihe yavuze ko umuryango ayoboye ugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe.
Muri iyo ntambara yo muri Kasai, ababarirwa mu magana barishwe, abarenga miliyoni bava mu byabo.
Kubera Congo itagitanga igihano cy’urupfu, ibi bihano bisa nkibizasimbuzwa igifungo cya burundu.
Bashinjwa ibyaha bitandukanye, kuva kw’iterabwoba n’ubwicanyi kugera ku cyaha cyo mu ntambara.
Comments are closed.