Senateri Mukabalisa Donatille wigeze kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yitabye Imana azize uburwayi.
U Rwanda n’abanyarwanda muri rusange rwakiriye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Senateri Donatille Mukabalisa. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wubatse amateka akomeye muri polotiki y’iki gihugu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 30 Kamena 2026, amakuru akavuga ko yaguye mu bitaro by’umwami Faisal i Kigali azize uburwayi.
Donathille Mukabalisa ni umwe mu banyapolitiki b’inararibonye bagize uruhare rukomeye mu kubaka no gushimangira inzego za demokarasi n’imiyoborere y’Igihugu mu myaka irenga makumyabiri ishize.
Mukabalisa, wavukiye i Nyamata muri Bugesera ku wa 30 Nyakanga 1960, yitabye Imana asize amateka akomeye mu rwego rwa politiki, amategeko n’ubuyobozi. Yari umwe mu bagore bake bageze ku myanya ikomeye mu buyobozi bw’Igihugu, aho yayoboye Inteko Ishinga Amategeko ndetse akanahagararira u Rwanda mu nzego mpuzamahanga zifata ibyemezo bikomeye.
Donatille Mukabalisa yize amategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), aza no kuba umwarimu muri iyo kaminuza. Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakoreye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), mbere yo kumara imyaka 16 muri Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iterambere (UNDP), aho yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Mu mwaka wa 2000, nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwari rumaze kunyuramo, Mukabalisa yinjiye muri politiki abinyujije mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL). Yigeze kuvuga ko ibyabaye mu Rwanda byatumye yiyemeza guharanira ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.
Yabanje kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho, nyuma atorerwa kuba Depite mu 2003, umwanya yagumyeho kugeza mu 2008. Mu 2011 yatorewe kujya muri Sena ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Tariki ya 3 Ukwakira 2013, Donatille Mukabalisa yakoze amateka atorwa ku bwiganze bukomeye nka Perezida w’Umutwe w’Abadepite, asimbuye Rose Mukantabana. Yabaye umugore wa kabiri wayoboye uwo mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu myaka 11 yamaze kuri uwo mwanya, yagize uruhare mu igenzura ry’ibikorwa bya Guverinoma, ishyirwaho ry’amategeko atandukanye ndetse no gukomeza guteza imbere uruhare rw’abagore mu buyobozi bw’Igihugu. Yagumye kuri uwo mwanya kugeza muri Kanama 2024, ubwo yasimburwaga na Gertrude Kazarwa.
Izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga
Uretse ibikorwa bye mu Rwanda, Mukabalisa yanubatse izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Mu 2022 yatorewe kuyobora Inteko Rusange ya 145 y’Impuzamashyirahamwe y’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU), icyizere cyahawe u Rwanda ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora ibiganiro bikomeye ku rwego rw’Isi.
Yongeye gusubira muri Sena
Nyuma yo gusoza manda ye nk’Umukuru w’Umutwe w’Abadepite, muri Nzeri 2024 Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryamugize Senateri, agaruka muri Sena nk’umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye bwifashishwa mu miyoborere y’Igihugu.
Umubyeyi n’umuyobozi wubashywe
Usibye kuba umunyapolitiki, Donatille Mukabalisa yari n’umubyeyi w’abana batatu. Abakoranye na we bakunze kumushimira ubushishozi, ubunyamwuga, ubwitange ndetse n’ubushobozi bwo kuyobora ibiganiro bikomeye mu bwumvikane no mu ituze.
Urupfu rwa Donatille Mukabalisa rusize icyuho mu nzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda. Azahora yibukwa nk’umugore wagize uruhare mu kubaka Inteko Ishinga Amategeko ikomeye, waharaniye kwimakaza amahame ya demokarasi, ndetse akaba umwe mu bagore bake bageze ku rwego rwo kuyobora urwego rukomeye rw’Igihugu mu gihe kirekire.
Nubwo atakiri kumwe n’abanyarwanda, ibikorwa bye, umurava n’umurage yasize mu miyoborere y’Igihugu bizakomeza kwibukwa nk’inkingi y’amateka ya politiki y’u Rwanda.