Nyuma y’iminsi mike Igikombe cy’Isi cya 2026 kirangiye, FIFA yatangaje urutonde rw’abakinnyi 11 bagize ikipe y’irushanwa (Dream XI), ikipe igizwe n’abakinnyi berekanye urwego rwo hejuru kurusha abandi mu marushanwa yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Iyi kipe yatoranyijwe hashingiwe ku majwi y’abafana ndetse n’imikinire yaranze aba bakinnyi kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye.
Mu izamu hatoranyijwe Vozinha wa Cape Verde, umugabo watunguye benshi kubera ubuhanga n’ubwitange bidasanzwe byafashije igihugu cye kugera kure muri iri rushanwa n’ubwo bwose yari afite imyaka myinshi.

Mu bwugarizi, ikipe igizwe na Marc Cucurella na Pedro Porro b’ikipe y’Igihugu ya Espagne, Dayot Upamecano w’u Bufaransa ndetse na Lisandro Martínez wa Argentine. Aba bose bagaragaje ubudatsimburwa mu mikino ikomeye, bafasha amakipe yabo kugera mu byiciro bya nyuma by’irushanwa.
Hagati mu kibuga hatoranyijwe Rodri wa Espagne, wegukanye n’igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa, hamwe na Jude Bellingham w’u Bwongereza na Michael Olise w’u Bufaransa. Aba bakinnyi bagaragaje ubuhanga mu kugenzura umukino, gutanga imipira yavuyemo ibitego no gufasha amakipe yabo kugera ku musaruro mwiza.
Mu busatirizi hatoranyijwe amazina akomeye arimo Lionel Messi, wakomeje kwerekana ko imyaka atari imbogamizi nubwo yari afite imyaka 39, Umufaransa Kylian Mbappé, warangije ari we watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa, ndetse na Erling Haaland wa Norvège, wagaragaje ubukana budasanzwe imbere y’izamu.
Ikipe y’Igihugu ya Espagne, yegukanye igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ni yo ifitemo abakinnyi benshi muri iyi Dream XI. Rodri, Cucurella na Porro ni bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwagejeje Espagne ku gikombe cya kabiri cy’Isi mu mateka yayo.
Urutonde rw’aba bakinnyi 11 rugaragaza uburyo iri rushanwa ryahuje abakiri bato n’inararibonye, rikaba ryarasize amateka mashya mu mupira w’amaguru ku rwego rw’isi.
