USA yashyize mu majwi RUSSIA kuba ifasha Iran mu kugaba ibitero bya Cyber kuri CIA

Ubwanditsi
2 Min Read

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye iperereza ryimbitse ku makuru avuga ko Uburusiya (Russia) bushobora kuba bwarafashije Iran mu bikorwa by’ubutasi n’ibitero bya Cyber byibasiye ibikorwa bya CIA mu Burasirazuba bwo Hagati.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko abasesenguzi bo mu nzego z’ubutasi za Amerika bari kugenzura niba Moscow yaratanze amakuru y’ahantu hari ibikorwa bya CIA cyangwa ikoranabuhanga ryafashije Iran kugaba ibitero byari bifite ubusobanuro n’ubunyamwuga buhanitse.

Bimwe muri ibyo bitero byagabwe ku bikorwa bya CIA biri muri Ambasade ya Amerika i Riyadh muri Arabia Saoudite ndetse no ku kindi kigo kiri muri Iraq. Abashinzwe umutekano bavuga ko uburyo ibyo bitero byakozwemo bwatumye havuka amakenga ko Iran yaba yarafashijwe n’imbaraga ziturutse hanze yayo.

Amakuru ari mu nyandiko z’ubutasi zagarutsweho n’abayobozi bamwe bavuga ko hari impamvu zituma hakekwa ko Russia yaba yaratanze amakuru y’ubutasi cyangwa ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kunoza ibyo bitero. Gusa kugeza ubu nta gihamya ndakuka irashyira ahagaragara yemeza uruhare rwa Moscow muri ibyo bikorwa.

Iki kibazo kije mu gihe umubano wa Russia na Iran umaze igihe urushaho gukomera mu bya gisirikare no mu by’umutekano. Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko ibihugu byombi bisangiye amakuru n’ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana n’inyungu za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo. Hari kandi amakuru yigeze gutangazwa n’inzego z’ubutasi za Ukraine yavugaga ko Russia ishobora kuba yarafashije Iran mu bikorwa bya cyber ndetse no mu gutanga amashusho y’ahantu h’ingenzi afashwe na satellites.

Nubwo CIA, Pentagon n’izindi nzego z’umutekano za Amerika zitaragira byinshi zitangaza kuri iri perereza, impuguke mu by’umutekano wa cyber zivuga ko niba ibi birego byemejwe, byaba ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye buri kwaguka hagati ya Tehran na Moscow mu rugamba rw’ikoranabuhanga n’ubutasi.

Abasesenguzi bavuga ko isi ishobora kuba iri kwinjira mu cyiciro gishya cy’intambara z’ikoranabuhanga, aho ibihugu bikomeye bitakoresha gusa intwaro zisanzwe ahubwo bikifashisha hackers, satellites n’ubutasi bwa mudasobwa mu kugera ku ntego zabyo.

Iperereza rirakomeje, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida wa Amerika bwatangaje ko buzakomeza gukurikirana neza ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu n’inyungu zacyo ku isi.

Amakuru ari hanze kugeza ubu agaragaza ko ari iperereza n’amakenga y’inzego z’ubutasi, ntabwo haraboneka gihamya ya nyuma yemeza ko Russia yinjiye muri sisitemu za CIA cyangwa yazihackinze.

Share This Article