
Uno mwana wโumusore mwiza uzwi cyane mu bize muri APACOPE yishwe urwโagashinyaguro mu gihe jenoside yari irimo ikorerwa Abatutsi.
Uyu musore wโuburanga buhebuje yitwaga ๐๐ฎ๐ต๐ถ๐บ๐ฎ ๐๐ฒ๐ฎ๐ป ๐๐น๐ฎ๐๐ฑ๐ฒ ๐๐ถ๐บ๐ฎ๐ฏ๐น๐ฒ ๐๐ถ๐พ๐๐ฒ๐ Ajaba yari afite akabyiniriro ka JOJO, ni akazina yahamagarwaga mu rugo, ndetse na bamwe mu basore bo mu rungano rwe.
Gahima J.Claude Aimable Fiquet, yari mwene Mรฉdard Gahima na Gertrude Gahima Mulikanwa mwene Seruyange rwa Rugerinyange rwa Ndangamyambi ya Nkoronko wa Yuhi IV Gahindiro Umwami wโu Rwanda(Abanyiginya bโAbahindiro.
Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wโ1994 yatangiye,uyu muhungu Gahima Jean Claude Aimable Fiquet(Jojo) wari umu scout atari iwabo mu rugo kuko yari yaragiye gusura inshuti ze zโaba scouts ni uko jenoside yakorewe abatutsi itangiye bamwe muri abo ba scouts bo mu bwoko butahigwaga bamuhisha amezi 3 yose ariko mu gihe bamuhunganaga bageze mu nzira i Gisenyi umwe mu bicanyi yahise arabukwa Gahima Jean Claude Aimable Fiquet(Jojo) mu kivunge cyโabahungaga berekeza mu gihugu cya Congo (Icyo gihe yari Zaire), ni uko uwo mugome ahita amumenya arangije yiyamirira agira ati: โ๐ก๐๐ ๐จ๐ฅ๐๐๐ ๐๐๐ก๐ข ๐๐๐ก๐ง๐จ ๐๐๐๐จ๐๐จ๐ฅ๐๐๐๐ฌ๐โ
Amakuru akomeza avuga ko Jojo yahise ashyirwa ku ruhande, akurwa mu kivunge cyโabandi, maze batangira kumutemagura kugeza ashizemo umwuka.
Ise umubyara na bamwe mu bavandimwe be bishwe bashinyaguriwe.
Ku itariki ya 7 Mata mu mwaka wโ1994, Abasirikare barindaga umukuru wโigihugu bazwi nkโaba GP (Garde presientielle) bagose urugo rwa Muzehe Gahima maze barinjira bica urubozo abavandimwe 4 bโuyu muhungu Gahima Fiquet aribo Gahima Blaise Pascal, Gahima Maurice, Gahima Jean de Dieu ndetse nโumubyeyi wabo Mรฉdard Gahima (Imibiri yโaba bose ntiraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro)
Ubwo bicwaga urubozo, undi mwana wa Gahima akaba na mushiki wa JOJO wari uzwi ku izina rya Aimรฉe Claudine Gahima bakundaga kwita Fifi, nawe yishwe atemewe i Kibungo aho yari yaragiye gusura inshuti ye mu biruhuko bya Pasika
Ku itariki ya 11/4/1994,undi mwana wa Gahima (mushiki wa Fiquet Jojo)witwaga Mulikanwa Gahima Christine nawe yishwe urupfu rwโagashinyaguro atemewe aho yari yihishe mu kigo cya Hรดpital Neuro-Psychiatrique/CARAES-NDERA
Ku itariki ya 16 Gicurasi 1994, undi mwana wa Bucura wa Muzehe Gahima witwaga Gahima Patrick bakundaga kwita Fiston nawe yicanywe na Nyirasenge ๐๐ฎ๐๐ถ๐ฟ๐ฎ๐ป๐ด๐๐ฎ ๐๐น๐ผ๐ฟ๐ฒ๐ป๐ฐ๐ฒ.
Nyina wa Gahima Jean Claude Gertrude Gahima Mulikanwa yari yarararokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko aza kwitaba Imana mu mwaka wโ2019.
Gahima Jean Claude Fiquet Aimable a.k.a Jojo duhora twibuka yari waravutse mu mwaka wโ1976, abamumenye bose bamwibuka nkโumusore wari umuhanga mu ishuri aho yigaga ku kigo cya APACOPE, agakunda cyane umuziki no kubyina(danse moderne)ndetse agakunda cyane abahanzi ๐ ๐ถ๐ฐ๐ต๐ฎ๐ฒ๐น ๐๐ฎ๐ฐ๐ธ๐๐ผ๐ป na Groupe ๐ช๐๐ก๐๐ ๐ ๐จ๐ฆ๐๐๐ byโumwihariko album yabo yitwa โ๐๐๐๐-๐ฌ๐ ๐๐ข๐๐๐ก๐โ
Gusa Umuryango wa Gahima ntiwazimye nkโuko abicanyi babyifuzaga kuko abavandimwe 2 ba Gahima Jean Claude Fiquet Aimable barokotse kandi baranashibuka barimo Monique Nyirabashumba Gahima wari hanze yโigihugu na musaza we ๐๐ฎ๐ต๐ถ๐บ๐ฎ ๐๐ป๐ป๐ผ๐ฐ๐ฒ๐ป๐ bakunda kwita ๐ ๐ฎ๐ณ๐ถ๐ป๐ฑ๐ถ cyangwa ๐๐ถ๐ธ๐ถ warokotse asimbutse urugo rwabo akihisha muri ruhurura yo ku muhanda ubwo abicanyi bamwiciraga umuryango ku itariki ya 7 Mata 1994.
