Mozambique: Mondlane utavuga rumwe na Leta yavuze ibyo yifuza kugira ngo akorane na Leta iriho

1,163

Umuyobozi w’ishyaka PODEMOS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Mozambique, Venâncio Mondlane, yatangaje ko yiteguye gukorana na Leta iyobowe na Perezida Daniel Chapo.

Mondlane yavuze ko yakwemera gukorana n’ubuyobozi buriho mu gihe bwakwemera ibyo asaba kugira ngo amahoro muri iki gihugu cyaranzwe n’imvururu nyuma y’amatora ya Perezida yabaye tariki 9 Ukwakira 2024.

Uyu munyapolitiki yamaganye intsinzi ya Perezida Chapo, asobanura ko mu gikorwa cyo kubara amajwi habayemo uburiganya.

Gusa nyuma y’aho Perezida Chapo arahiriye kuyobora Mozambique tariki ya 15 Mutarama 2025, Mondlane yemeye ko yakorana n’ubutegetsi mu gihe bakumvikane.

Bimwe mu byo Mondlane birimo: kurekura abagera ku 5000 bafunzwe bazira kwigaragambya, guha indishyi z’akababaro imiryango yapfushije abayo mu gihe cy’imyigaragambyo ndetse no kuvura ku buntu abayikomerecyeyemo.

Mu biganiro bitandukanye, Perezida Chapo yavuze ko ubuyobozi bwe nta we buheje mu gihe yaba ashaka gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Chapo yavuze ko hari itsinda riri gusuzuma niba Mondlane yujuje ibisabwa ku buryo yahabwa inshingano muri guverinoma.

Ibivugwa na Perezida Chapo na Mondlane bigaragaza ko hashobora kuba impinduka nziza muri iki gihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’ibya politiki.

Comments are closed.