Ecuador: Abantu umunani barasiwe mu kabyiniro

174
kwibuka31

Polisi ya Ecuador yatangaje ko abantu umunani bapfuye barashwe abandi batatu bakomerekera mu kabyiniro ka Santa Lucía, mu Ntara ya Guayas muri Ecuador.

Inzego z’umutekano zatangaje ko ayo makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 10 Kanama 2025, zihagera barindwi bamaze gupfa barimo na nyiri akabyiniro, mu gihe undi umwe yapfiriye mu bitaro abandi batatu bakaba bari kuvurwa.

BBC yatangaje ko Polisi yavuze ko impamvu y’iraswa ry’abo bantu itaramenyekana ndetse iyo Ntara yashyizwe mu bihe bidasanzwe kubera ibibazo by’urugomo.

Iri raswa rije rikurikira ibindi bitero by’ubugizi bwa nabi byabaye muri iyo Ntara ku wa 19 Nyakanga, byaguyemo abantu icyenda mu gihe abandi 27 barashwe ku wa 27 muri uko kwezi.

Perezida wa Ecuador Daniel Noboa, umwaka ushize yatangaje ko amabandi agiye guhura n’ibihe bidasanzwe by’akaga gakomeye.

Imibare igaragaza ko hagati ya Mutarama na Gicurasi 2025 habaye ubwicanyi 4 051, mu gihe  70% bya kokayini  ikorerwa ku Isi inyura ku byambu bya Ecuador.

Comments are closed.