Pamela yatanze amasaha 24 ku bamuvugaho ibinyoma kuba babisibye bitaba ibyo akiyambaza RIB

Ubwanditsi
3 Min Read

Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, yagaragaje ko atagishoboye kwihanganira amakuru y’ibihuha amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho yatanze nyirantarengwa y’amasaha 24 abantu n’abanyamakuru b’imyidagaduro bamwandikaho amakuru yise ay’ibinyoma kugira ngo bayasibe, bitaba ibyo akiyambaza RIB.

Mu butumwa buri mu rurimi rw’icyongereza yashyize ku rubuga rwa Instagram, Pamela yavuze ko mu myaka yose amaze amenyerewe mu ruhame atigeze afata ibyo bavuga kuri internet nk’ibimureba ku giti cye, ahubwo yahitagamo guceceka kuko yumvaga nta bisobanuro agomba uwo ari we wese.

Yagize ati:

“Mu myaka yose ishize sinigeze mba umuntu ufata ibimvugwaho kuri internet nk’ibintu bintera ikibazo ku giti cyanjye. Nakomeje guceceka kuko nta muntu n’umwe numvaga ngomba ibisobanuro.”

Gusa yavuze ko ubu ibintu byarenze urugero, ku buryo atagishobora gukomeza kurebera abantu bavuga ibintu atigeze akora cyangwa bavuga ku buzima bwe kandi batabufiteho amakuru nyayo.

Pamela yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati yo kugira igitekerezo ku muntu no gukwirakwiza ibinyoma bimusebya.

Ati:

“Uyu munsi nanze gukomeza kwemera gusuzugurwa n’abantu nta na kimwe bazi ku buzima bwanjye. Hari itandukaniro hagati yo kugira ibitekerezo no gukwirakwiza ibinyoma.”

Yahise anihanangiriza bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bamuvugaho, abasaba gukuraho inkuru cyangwa ubutumwa bwose bumusebya mu gihe kitarenze amasaha 24.

Yavuze ko nibatabikora azitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse akanakoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo arenganurwe.

Ati:

“Ababigizemo uruhare bafite amasaha 24 yo gusiba inyandiko zose z’ibinyoma no kunsebya ziri ku mbuga zabo. Nimutabikora, nzageza ikibazo muri RIB kandi nkurikize inzira z’amategeko.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Pamela yagaragaje ko ubu ari bwo bwa mbere atanze umuburo nk’uwo, ariko ko ashobora gufata izindi ngamba zikomeye mu gihe byakomeza.

Yagize ati:

“Umwe muri mwe azavamo urugero. Uyu ni wo muburo wa mbere kandi wa nyuma. Ubutaha nta muburo uzabaho.”

Uwicyeza Pamela yamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, aho yari umwe mu bakobwa bagaragaje uburanga n’ubushobozi byamufashije kumenyekana cyane mu ruhando rw’imyidagaduro. Nyuma yaho yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi no kwamamaza ibigo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Pamela yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yo gutangira gukundana n’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Aba bombi batangiye kugaragara bari kumwe mu 2019, ibintu byakuruye impaka nyinshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamela amusaba kuzamubera umugore, nyuma y’igihe kitari gito bakundana. Nyuma yaho, tariki ya 31 Kanama 2022, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Kigali. Nyuma y’umwaka urenga, mu Ukuboza 2023, bakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi byo mu Rwanda no hanze yarwo.

Kuba yahisemo kuvuga ku mugaragaro nyuma y’igihe kinini acecetse byakuruye ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kurindwa isura n’icyubahiro cye, mu gihe abandi bategereje kureba niba koko hari abazagezwa imbere y’amategeko nk’uko yabigaragaje.

Icyakora, ubutumwa bwe busiga bugaragaza ko atazongera kwihanganira ibihuha cyangwa amakuru yise ay’ibinyoma amuvugwaho, ndetse ko yiteguye gukoresha inzira z’amategeko mu kurengera izina rye n’umuryango we.

Share This Article