Ubushinwa bwanenze igitekerezo cyuko buri mu ‘irushanwa rigamije ikibi’ ry’ubwenge buhangano

Ubwanditsi
1 Min Read

Ubushinwa bwanenze bikomeye icyo bwise “imvugo z’igikangisho” zijyanye n’imiyoborere y’ubwenge buhangano (AI), ndetse bwaburiwe ku kwirinda “kujya mu ihangana no mu irushanwa rigamije ikibi”.

Ibi bikurikiye ibyatangajwe na Dario Amodei, umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo Anthropic cya AI, wasabye ko hagabanywa umuvuduko mu ikorwa rya AI – ariko mu buryo bubuza Ubushinwa kujya imbere mu ihatana ryo mu rwego rwa AI.

Mu cyumweru gishize, abazi ibibera imbere mu bigo bikomeye byo muri Amerika by’ubushakashatsi bwo muri AI baburiye mu magambo akarishye cyane ku nkeke AI iteje, bamwe muri bo bavuga ko ishobora guhanagura inyokomuntu ku isi.

Ariko Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugutuma Amerika ikora iryo koranabuhanga mu buryo bwihuse cyane kurusha Ubushinwa.

Ku wa mbere, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa Guo Jiakun yabwiye abanyamakuru ko “imvugo z’igikangisho, ihangana, n’irushanwa rigamije ikibi icyo [ibyo] bikora cyonyine ni uguhungabanya igikorwa cy’imiyoborere ya AI ku rwego rw’isi kandi nta muntu n’umwe ubyungukiramo”.

Yongeyeho ati: “Impande zose zikwiye gukorera hamwe mu guteza imbere AI mu buryo bunyuze mu mucyo, budaheza, bwungukira bose, kandi buganisha ku [kintu] cyiza.”

Ayo magambo ye agaragaza ingorane ziriho ku kuba habaho kumvikana hagati y’ibyo bihugu bya mbere bikataje cyane ku isi muri AI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *