Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zashimiwe uruhare rwazo mu kurinda abaturage ba Sudani y’Epfo

Ubwanditsi
2 Min Read

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ushinzwe Igice cy’Amajyaruguru, Brigadier General Syed Wajahat Hussain Naqvi, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026 yasezeye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo ya Kabiri (RWANBATT-2), ku cyicaro cyazo giherereye mu Kigo cya Malakal, muri Leta ya Upper Nile.

Uyu musirikare mukuru yasezeye izi ngabo mu gihe arimo gusoza inshingano ze muri UNMISS, nyuma y’igihe akorana bya hafi n’ingabo zitandukanye ziri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro no kurinda abasivili muri Sudani y’Epfo.

Mu butumwa yagejeje ku basirikare ba RWANBATT-2, Brig Gen Naqvi yashimye ubunyamwuga, umurava ndetse n’uruhare rw’ingenzi bakomeje kugira mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS. Yavuze ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, kurinda abaturage no guteza imbere ituze mu duce zikoramo.

Yagaragaje kandi ko ibikorwa byaranze RWANBATT-2 byubatse icyizere mu baturage ndetse no mu buyobozi bwa UNMISS, ashimangira ko izina ryiza izi ngabo zimaze kwiyubakira rikwiye gukomeza kurangwa n’imikorere myiza ndetse n’ubwitange.

Brig Gen Naqvi yavuze ko afite icyizere ko RWANBATT-2 izakomeza kubakira ku byo imaze kugeraho, igakomeza gusohoza neza inshingano zayo zo kubungabunga amahoro no gufasha abaturage bugarijwe n’ingaruka z’amakimbirane.

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, abayobozi ba RWANBATT-2 bashimiye Brig Gen Naqvi ku bufatanye n’ubuyobozi byaranze igihe yakoraga muri UNMISS, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu zindi nshingano azakomeza gukora nyuma yo gusoza ubutumwa bwe muri Sudani y’Epfo.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira uruhare rugaragara mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, aho zifatwa nk’izigaragaza ubunyamwuga, discipline n’ubwitange mu kurinda abasivili no gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’umutekano.

Image

Image

Image

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *