Musk Yahawe Inshingano Muri Minisiteri Y’Ingabo Za Amerika

Ubwanditsi
3 Min Read

Elon Musk, umwe mu banyemari bakomeye ku Isi ndetse n’umuyobozi w’ibigo by’ikoranabuhanga birimo SpaceX, yongeye kugirirwa icyizere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahawe inshingano zo kuyobora umushinga udasanzwe wa Minisiteri y’Ingabo (Pentagon) ugamije kwiga no gutegura uburyo intambara z’ahazaza zizaba ziteye mu gihe ikoranabuhanga rizaba ryarateye imbere cyane.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026. Yavuze ko Musk azafatanya na Palmer Luckey washinze ikigo cy’ikoranabuhanga rya gisirikare cya Anduril Industries, ndetse na Newt Gingrich, umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye muri Amerika.

Uyu mushinga wiswe “Project Meridian”, ukaba uteganyijwe kumara iminsi 120. Nyuma y’icyo gihe, hazashyikirizwa Guverinoma ya Amerika raporo yihariye irimo amakuru y’ibanga, azafasha igihugu gutegura ubushobozi n’ikoranabuhanga bizaba bikenewe mu guhangana n’intambara zo mu bihe biri imbere.

Pentagon yatangaje ko ubushakashatsi buzibanda ku hantu hashya hashobora kuzabera imirwano, harimo munsi y’ubutaka, mu kirere gisanzwe ndetse no mu isanzure, by’umwihariko mu gice kiri hagati y’Isi n’Ukwezi. Ibi bije nyuma y’aho Amerika ikomeje gushora imari mu rwego rw’umutekano wo mu isanzure binyuze mu ishami ryayo ry’ingabo rishinzwe ibikorwa byo mu kirere.

Pete Hegseth yavuze ko intego nyamukuru ya “Project Meridian” ari ugufasha Amerika kureba kure, ikamenya ibibazo n’imbogamizi zishobora guteza amakimbirane mu myaka iri imbere, ndetse ikanategura uburyo igihugu cyakwirinda cyangwa kikitwara mu gihe cy’intambara zishobora kuvuka.

Yagize ati: “Dukeneye kureba imyaka iri imbere, tukamenya ahazava ibibazo bishobora guteza umutekano muke, ndetse tugategura ubushobozi buzafasha Amerika kurinda inyungu zayo no gutsinda mu ntambara z’ahazaza.”

Muri uyu mushinga, hazitabwa cyane ku ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), imashini zikoresha ubwazo (autonomous systems), drones, za robo, intwaro zikoresha ingufu zihanitse n’ubundi buryo bushya bushobora guhindura imiterere y’imirwano mu myaka iri imbere.

Izi nshingano zije nyuma y’umwaka umwe Elon Musk avuye ku buyobozi bw’ishami rya Department of Government Efficiency (DOGE), ryari ryashyizweho na Perezida Donald Trump mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta ikoresha no kunoza imikorere y’inzego za Leta.

Musk asanzwe afitanye umubano wa hafi na Guverinoma ya Amerika binyuze mu bikorwa bya SpaceX, by’umwihariko mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu isanzure n’umutekano wa gisirikare. Ku rundi ruhande, ikigo Anduril cya Palmer Luckey na cyo gisanzwe gifitanye amasezerano akomeye n’ingabo za Amerika mu guteza imbere ikoranabuhanga rya gisirikare.

Icyakora, kongera guha Elon Musk izi nshingano byongeye gukurura impaka muri bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi, bibaza ku ruhare rw’ibigo by’abikorera mu mishinga ikomeye y’umutekano w’igihugu, cyane cyane iyo ifite aho ihuriye n’amakuru y’ibanga n’igenamigambi rya gisirikare.

Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika izasesengura dosiye ijyanye n’ishyirwaho rya Musk muri izi nshingano, mbere y’uko ibikorwa bya “Project Meridian” bitangira ku mugaragaro.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan /indorerwamo.com)

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *