Leta ya Eritrea yatangaje ko ihagaritse burundu umubano wa dipolomasi yari ifitanye na Ethiopia, nyuma y’icyemezo cya Addis Ababa cyo gufunga Ambasade yayo i Asmara no kwirukana abadipolomate 10 b’Abanya-Eritrea.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Majyaruguru ya Ethiopia, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukaza umurego, ibintu bikomeje guteza impungenge ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Eritrea ku wa Kane, iki gihugu cyavuze ko cyafashe icyemezo cyo guhagarika umubano na Ethiopia mu rwego rwo gusubiza icyo cyise ibikorwa bya Addis Ababa byo gusenya umubano hagati y’ibihugu byombi.
Iryo tangazo ryagize riti: “Eritrea nta yandi mahitamo yari ifite uretse guhagarika umubano wa dipolomasi na Ethiopia, ndetse n’ingaruka zose zishobora gukomoka kuri icyo cyemezo.”
Mbere y’ibi, Leta ya Ethiopia yari yatangaje ko ifunze Ambasade yayo i Asmara, umurwa mukuru wa Eritrea, ndetse ikanategeka abadipolomate 10 ba Eritrea kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Addis Ababa yashinje abo badipolomate ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu, ariko Eritrea yahise yamagana ibyo birego, ivuga ko nta shingiro bifite. Ahubwo yo yashinje Ethiopia gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano wa Eritrea no guhungabanya ubusugire bwayo.
Umwuka mubi mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego
Uku guhagarika umubano kwabaye mu gihe intambara iri kubera mu Majyaruguru ya Ethiopia ikomeje gufata indi ntera. Ingabo za Leta ya Ethiopia zikomeje guhangana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ririmo Tigray People’s Liberation Front (TPLF) n’indi mitwe iharanira inyungu zitandukanye muri ako karere.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ku wa Gatatu no ku wa Kane humvikanye ibiturika bikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo no mu murwa mukuru Addis Ababa ndetse no mu Karere ka Afar kari mu Majyaruguru ya Ethiopia.
Leta ya Ethiopia ikomeje gushinja Eritrea, Sudan na Misiri kugira uruhare mu gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwa Addis Ababa. Icyakora Eritrea yakomeje kwamagana ibyo birego, ivuga ko ari uburyo bwo kuyobya uburari ku bibazo bya politiki n’umutekano biri imbere muri Ethiopia.
Umubano wari warongeye kuzahuka nyuma y’imyaka y’amakimbirane
Mu mwaka wa 2018, Ethiopia na Eritrea byari byarashimiwe n’amahanga nyuma yo kongera kugirana umubano mwiza nyuma y’imyaka myinshi byari bimaze birebana ay’ingwe.
Amasezerano y’amahoro yasinywe icyo gihe yashyize iherezo ku makimbirane yari amaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi, ibintu byagize uruhare mu gutuma Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2019.
Nubwo hari habayeho intambwe ikomeye mu kuzahura umubano, mu mwaka wa 2022 hongeye kubura imirwano ikomeye mu Majyaruguru ya Ethiopia, yamaze imyaka ibiri mbere yo guhagarikwa binyuze mu biganiro by’amahoro.
Impungenge ku mutekano w’Akarere
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko uku kongera kuzamuka kw’amakimbirane hagati ya Ethiopia na Eritrea bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ihembe rya Afurika muri rusange.
Ibi bibaye kandi mu gihe Sudani ikomeje kuba mu ntambara imaze igihe hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF, ndetse na Sudani y’Epfo na yo ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ya politiki.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko uhangayikishijwe n’uku kuzamba kw’umutekano, usaba ibihugu birebwa n’iki kibazo kwirinda ibikorwa byakomeza guteza umwuka mubi no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira y’ibiganiro.
AU yasabye impande zose kugira ubushishozi no gushyira imbere amahoro kugira ngo hirindwe ko aka karere karushaho kwinjira mu bibazo bishobora kugira ingaruka ku baturage miliyoni batuye muri ibi bihugu.
Guhagarika umubano wa dipolomasi hagati ya Ethiopia na Eritrea ni ikimenyetso gikomeye cy’uko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Akarere. Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri Ethiopia, kongera kwinjira mu makimbirane hagati y’ibihugu byombi bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera, kikagira ingaruka ku bukungu, ubucuruzi n’umutekano by’ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika. Umuryango mpuzamahanga ukomeje guhamagarira impande zose guhitamo inzira y’ibiganiro mbere y’uko ibintu birushaho gufata indi ntera.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan /indorerwamo.com)