Abirukanwe muri Afurika y’Epfo barasaba kubasubiza imitungo yabo

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Abanya-Zimbabwe batashye mu gihugu cyabo birukanwe muri Afurika y’Epfo barasaba gusubizwa imitungo yabo bavuga ko bambuwe, nyuma yo kwirukanwa n’abaturage ba Afurika y’Epfo barimo bibasira abanyamahanga mu bikorwa byari bigamije kubirukana mu gihugu cyabo burundu.

Itsinda ryiyise Win Line Team ry’abaturage ba Zimbabwe bari bamaze igihe batuye muri Afurika y’Epfo mbere yo kwirukanwa bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga banatanga ibiganiro mu binyamakuru bitandukanye muri Afurika basaba ko Leta ya Afurika y’Epfo yabishyura imitungo yabo bambuwe ubwo birukanwaga.

Aba baturage bagizwe n’abagabo n’abagore bavuga ko kuva ku wa 10 Kanama 2026 ari bwo batangiye gukorerwa ibikorwa byabiciraga uburenganzira n’amatsinda yari yashyizwe n’abaturage ba Afurika y’Epfo barimo barwanya abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Bavuga ko kuva icyo gihe batangiye kwamburwa utwabo, ubwo abari bafite imitungo itimukanwa irimo inzu n’ibindi batangira kuyamburwa, ndetse bamwe bakurwa mu mazu yabo bararagamo babwirwa ko batemerewe kuba mu gihugu batavukiyemo.

Ku wa 30 Kanama 2026 wari wo munsi wa nyuma aba baturage ba Zimbabwe bavuga ko bari bahawe wo kuba batakibarizwa muri Afurika y’Epfo, umunsi bavuga ko bamburiweho ibikoresho byabo, impapuro z’imitungo ndetse ko hari n’abagiriwe nabi bahorwa ubusa.

Samantha Chimbuya, umwe mu bagize iryo tsinda ry’Abanya-Zimbabwe, yatangaje ko imibereho yabo imeze nabi bitewe n’uko iterambere bari bamaze kugeraho ryasenywe ndetse bakamburwa utwabo bamaze igihe bavunikira, ibyo agenderaho asaba Leta ya Afurika y’Epfo kubasubiza imitungo bavunikiye igihe bakaza kuyamburirwa mu gihugu cyabo.

Nubwo Leta ya Afurika y’Epfo nta cyo iratangaza kuri icyo kibazo, ikomeje gushyirwaho igitutu n’ibihugu birimo Kenya, Tanzania, Mali, Nigeria n’ibindi bisaba ko abaturage babo birukanwe bambuwe imitungo yabo bayisubizwa mu bwumvikane.

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Zimbabwe, Zhemu Soda, avuga ko abarenga 116,670 ari bo bakeneye gusubizwa imitungo yabo bamburiwe muri Afurika y’Epfo mu bikorwa byo kubirukana muri icyo gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *