Igikomangoma Harry Prince Harry yibasiwe n’agahinda gakabije

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Igikomangoma Harry wo mu Bwami bw’u Bwongereza yatangaje ko yigeze kwibasirwa n’agahinda gakabije mu 2019, ubwo yari mu bihe bikomeye byo gutekereza ku hazaza he mu muryango w’ibwami no ku nshingano yari asanzwe afite.

Harry, umuhungu muto w’Umwami Charles III, yavuze ko ibyo byabaye mu gihe yari yafashe akaruhuko ku nshingano z’ibwami, mbere y’uko nyuma aza kuzivamo ku mugaragaro.

Yabigarutseho mu kiganiro cyibanze ku gahinda no ku buryo umuntu ashobora kongera kwiyubaka nyuma yo kubura uwo yakundaga. Muri icyo kiganiro, yanavuze ku ngaruka urupfu rwa nyina, Princess Diana, rwamugizeho kuva akiri umwana.

Princess Diana yapfuye mu 1997, Harry afite imyaka 12. Harry yavuze ko nyuma y’urwo rupfu yamaze igihe kinini adashobora kugaragaza neza amarangamutima ye.

Mu 2019, umubano wa Harry n’abandi bo mu muryango w’ibwami wari ugeze mu bihe bikomeye. We n’umugore we Meghan Markle bagiye muri Canada kumarayo ibyumweru bitandatu, aho bashakaga umwanya wo gutekereza ku hazaza habo.

Harry yavuze ko nyuma yo kuva mu buzima bwari burimo igitutu cyinshi, umubiri we wahise uhura n’impinduka zikomeye, ku buryo mu minsi mike yatangiye kumva adashoboye gukora nk’uko bisanzwe.

Yavuze ko icyo gihe yamaze hafi ibyumweru bibiri afite agahinda gakabije kandi yumva adashoboye gukora neza.

Nyuma y’ako karuhuko muri Canada, Harry na Meghan basubiye mu Bwongereza, ari na bwo hatangajwe ko batazakomeza kuba mu bagize umuryango w’ibwami bakora inshingano zawo za buri munsi.

Mu myaka yakurikiyeho, Harry yakomeje kuvuga ku buzima bwo mu mutwe no ku ngaruka yatewe n’urupfu rwa nyina. Ni imwe mu ngingo akomeje guhuriraho n’umuvandimwe we, Prince William, nubwo umubano wabo umaze igihe utifashe neza.

Harry na Meghan baherutse gusubira gutura mu Bwongereza hamwe n’abana babo babiri, Prince Archie na Princess Lilibet, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze batuye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *