Abahinzi bo mu Rwanda bazindutse basohora imbuto bajya kubiba, nyuma y’amahindura y’imvura, yerekanye ko nta gisibya igiye kubobeza ubutaka, ndetse igakomerezaho ikavomerera imyaka, kugeza ku masarura.

Igihembwe cy’ihinga, gisanzwe gitangira muri Nzeri, ariko kubera imihindagurikire y’ibihe, Ukwezi kose kwashize imvura itaranagaragaza ikimenyetso cyo kugwa.
Ni yo mpamvu, ubu abahinzi batanguranwa gushyingura imbuto zose, kugira ngo ahari igihe cy’imvura kitazaba kigufi kurusha ibisanzwe bagataha amara masa.

Abahinzi batangiranye n’abayobozi bakuru b’igihugu imirimo yo gutera imbuto.
Muri batanu ba mbere, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ndetse na Perezida wa Sena, buri wese yari afite umurima yasanzemo abahinzi, nuko abafasha imirimo yo gutera imbuto.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yari mu gishanga cya Nyarububa giherereye mu Mirenge ya Rukozo na Cyungo, mu Karere ka Rulindo, aho yifatanyije n’abatuye muri ako Karere mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga A.
Iki gishanga gisanzwe gihingwamo n’abahinzi 1.302 bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU, kikaba gifite ubuso bungana na hegitari 97,27.
Muri ubwo buso, hegitari 96,97, zingana na 99,6%, zamaze guterwamo imyaka. Uyu munsi hakaba hatewe ibigori kuri hegitari 0,3 zisigaye, mu gikorwa cyitabiriwe n’abantu 3.000.
ki gishanga cyatunganyijwe mu mwaka wa 2008 binyuze mu mushinga RSSP II (Second Rural Sector Support Project), wari ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guteza imbere uburyo bwo guhinga mu bishanga no ku misozi.
Kuri ubu, Nyarububa ni kimwe mu byanya bigega byatoranyijwe mu Karere ka Rulindo (Food Basket Areas – FOBASI), hagamijwe kongera umusaruro uboneka kuri hegitari.
Mu gihembwe cy’ihinga A cya 2027, ubuso bw’igishanga cya Nyarububa bwatewemo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori byatewe kuri hegitari 85,77. Ibirayi kuri hegitari 10 n’mboga zatewe muri hegitari 1,5.
Ahandi rero na ho, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kibirizi na Ndora n’abandi bibumbiye muri Koperative KOABIDU.
Mukantaganzwa yasabye abahinzi guha agaciro ubuhinzi birinda ko umusaruro ubonetse wononekara, kandi muri iki gihe bagakoresha imbaraga n’umwete mu kugerageza gusiganwa n’igihe cyatakaye kubera imihindagurikire y’ikirere yabayeho.
Abahinzi bibukijwe gukoresha inyongeramusaruro, kumva inama z’abashinzwe iby’ubuhinzi, kurwanya ibyonyi n’uburwayi mu bihingwa, gufata neza ibikorwa remezo n’ibikoresho byifashishwa mu kubungabunga ubuhinzi. Basabwe kandi kwita no ku matungo kuko ubworozi n’ubuhinzi bidasigana.
Mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma ho, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa yifatanyije n’abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga.
Itangizwa ry’igihembwe rigamije gukangurira abahinzi kwitabira neza ibikorwa by’ubuhinzi, kongera umusaruro w’ibihingwa no gukoresha neza ubutaka bwagenewe guhingwa.




Ivomo:Kigali To day