Ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ikigo cy’ikoranabuhanga Liquid Intelligent Technologies cyahaye Imbuto Foundation agera kuri miliyoni 130Frw azafasha mu kwita ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Azashyirwa mu gukomeza kwita ku cyumba kihariye cyerekanirwamo uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace yagenze.
I Ntarama hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwashyizwe mu nzibutso ziri mu murage w’isi zirinzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO.
Uretse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari batuye aka gace, umwihariko wako ni uko abicanyi bicaga abana bato babakubise ku rukuta, izo nkuta zikaba zarabungabunzwe ngo zijye zibutsa abasura uru rwibutso ibyamfurambi abo bana bakorewe.
Ubufatanye bwasinywe kuri uyu wa Kabiri hagati y’inzego zivugwa haruguru, buvugwaho kuzaba ingenzi mu kwigisha amateka ya kariya gace kahoze ari kamwe mu dutuwe n’Abatutsi benshi mu Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Icyo cyumba gikubiyemo amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ubugome yakoranywe n’uburyo abantu barwanyije umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Bugesera no mu nkengero zaho binyuze mu kuyihagarika.
Kuri X, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yanditse ko bizakorwa mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guteza imbere ibiganiro bihuza ab’ibihe bitandukanye no gushyiraho ibyumba ndangamateka n’inyigisho ku nzibutso za Jenoside.
Bivuze ko ayo mafaranga azakoreshwa no mu zindi nzibutso harimo n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu Karere ka Ngororero.
Uru rwibutso ruri ahahoze Paruwasi Gatolika ya Nyange, ahabereye ubwicanyi bukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amateka y’aha hantu agaragaza uruhare rwa Padiri Athanase Seromba, wari umuyobozi wa paruwasi ya Nyange.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, birimo uruhare mu gusenyera Kiliziya ku Batutsi barenga 2.000 bari bayihungiyemo, bagapfa.
Urukiko rwemeje ko kuyisenya byakozwe nkana hifashishijwe imashini nini ya katerepulari, Seromba akatirwa gufungwa burundu.
Ubufatanye mu kubungabunga amateka
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yashimiye ibigo Liquid Intelligent Technologies na Imbuto Foundation ku ruhare rwabo muri gahunda yo kubaka biriya byumba, agaragaza ko kubungabunga amateka ya Jenoside ari ingenzi mu kuyigisha ibisekuru bishya no guhangana n’abayagoreka cyangwa bayahakana, cyane cyane ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byumba bigamije kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, inyandiko n’ibindi bimenyetso bifasha gusobanura uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kugira ngo amateka nyakuri akomeze kugera ku rubyiruko no ku bazavuka mu bihe biri imbere.
MINUBUMWE ifite inshingano zo kubungabunga amateka ya Jenoside, kurinda ibimenyetso n’ubuhamya byayo no guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu mpera za Gicurasi 2026, inzu ndangamateka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yafunguwe ku mugaragaro, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga no gusangiza abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera.
Ubutumwa nyamukuru bw’iyi gahunda ni ukubungabunga amateka, kuyigisha no guhangana n’ihakana rya Jenoside ari inshingano zifasha urubyiruko kumenya ibyabaye, kubaka umuryango urangwa n’ubumwe no gushyigikira ihame rigira riti “Ntibizongere kubaho ukundi.”
src:umuseke