Bamwe mu baturage bagana Ibitaro by’Akarere ka Nyanza (Nyanza District Hospital) baravuga ko babangamiwe cyane na serivise mbi bahabwa, zirimo gutinda kubona ibisubizo by’ibizami bafatwa ku buryo bishobora kumara iminsi 2 bitaraboneka, kwishyuzwa serivisi batabona kuri fagitire ndetse no gusabwa amafaranga y’inyongera kugira ngo bahabwe imirambo y’ababo bitabye Imana.
Ubwo umunyamakuru wacu yageraga mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa mbere, yagiye aganira n’abaturage batandukanye ku buzima bwabo bwa buri munsi. Mu bo twaganiriye, harimo abagana ibitaro by’akarere ka Nyanza, ibitaro biherere mu mujyi wa Nyanza rwagati, mu birometero bike cyane ugana ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo, n’icyicaro cy’Akarere. Aba baturage baravuga ko bahabwa serivisi mbi cyane ndetse ko bahereye kera bagaragaza ikibazo bakabura uwabatega amatwi.
Umwe mu baduhaye amakuru twasanze yicaye ku bitaro yagize ati:”Hano hantu duhabwa serivise mbi cyane, ibaze ko ushobora kumara iminsi ibiri ibisubizo bitaraboneka ngo uvurwe, bituma abafite amafaranga bigira mu mavuriro yigenga n’ubwo bwose ahenda”
Undi wivugiye ko yitwa Marie Chantal yahuye n’umunyamakuru ku marembo y’ibitaro avuga ko agiye kwivuriza muri prive, yavuze ko umwana we yaje kuvuza akomeje kurembera ku mabaraza y’ibitaro kubera kubura abamwitaho, agahitamo kumujyana ahandi, ati:”Ubu ni isaa cyenda, ibizamini byafashwe mu cya kare, none kugeza ubu nta bisubizo ndabona, kandi umwana ari gukomeza kuremba, mpisemo gushakira ahandi”
Hari n’abavuga ko iyo bagize amahirwe yo kubona ibyo bisubizo, bishyuzwa amafaranga y’umurengera ndetse hakaba hari n’andi bishyuzwa atanditse kuri fagitire bakibaza impamvu barengana kuri urwo rugero.
Usibye aba bavuga ko bahabwa service mbi muri ubu buryo, rimwe na rimwe bakabwirwa nabi n’abakagombye kubitaho, hari n’abandi binubira amafaranga y’inyongera bishyuzwa iyo bagiye gufata umubiri (Umurambo) w’umuntu wabo wari mu buruhukiro bw’ibyo bitaro (Morgue). Ubwo twavuganaga na bamwe mu bari bagiye gushyingura umuntu wabo, umwe muri bo yagize ati:
“Ibya hano ni agahomamunwa, sinzi n’impamvu Leta itabikurikirana, hano hari amafaranga twishyuzwa n’ibitaro kugira ngo duhabwe umubiri w’uwacu uba uri mu buruhukiro bw’ibitaro, ariko igitangaje, iyo ugiyeyo ngo bamuguhe, hari andi agera ku bihumbi hafi mirongo umunani wishyura atagira fagitire, uyatanga mu ntoki cyangwa kuri terefone, utayatanze baragutinza ku buryo wahava saa sita kandi wahageze mu cya kare”
Aya mafaranga y’inyongera avugwa na bamwe mu bagana ibi bitaro kuri service za morgue, yagiye avugwa kenshi muri ibyo bitaro by’Akarere ka Nyanza, ni amafaranga bivugwa ko yishyuzwa n’abashinzwe Morgue, akaba atagira aho yandikwa, ndetse bakayishyuza bagendeye ku bushobozi bwa nyir’umurambo kuko hari n’abatanga ibihumbi 30, abandi ibihumbi 50, ariko amenshi ni ibihumbi 80, akitwa ko ari amafaranga yo kwihutisha serivisi no kugutunganiriza uwawe uba ugiye gushyingura.
Ku murongo wa terefone twageregeje kuvugana n’umuyobozi mukuru w’ibi bitaro by’Akarere biherereye mu murenge wa Busasamana Dr. Jerome MFITUMUKIZA, ntiyahakana iby’aya makuru avugwa n’abagana ibitaro ayobora, ahubwo asaba ko abafite ibibazo bijyanye na morgue bagomba kumwegera bakavugana, cyangwa bakamuha imyirondoro y’ababasaba ayo mafaranga, ingano yayo, igihe n’umunsi bayatangiye, bityo akaba ariho ashingira akemura ikibazo, bitaba ibyo bakandika ikibazo bakagishyira mu gasunduku kabugenewe, yagize ati:
“Jyewe ndi umu scientist, nkeneye ibimenyetso byose, abo mwavuganye babwire tuvugane babinyibwirire, cyangwa bandike bavuge amazina n’imyirondoro y’uwo muntu baha ayo mafaranga, bashyiremo isaha, umunsi bayatangiyeho n’ingano yayo, nibwo twabona aho duhera dukemura ikibazo, cyangwa bandike ikibazo cyabo bagishyire mu dusanduku twabugenewe”
Kuri iki gisubizo, hari abavuga ko kitabanyuze na gato kuko n’ubundi bavuga ko ako gasanduku k’ibitekerezo gasa nk’akadakora, umwe mu bakozi b’ibyo bitaro utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano w’akazi ke yatubwiye ko gushyira ikibazo mu gasanduku k’ibitekerezo ari ugukora ubusa kuko n’ubundi bidasomwa.
Uko biri kose, bano baturage bakeneye ubutabera no gukemurirwa ikibazo mu gihe bavuga ko bahabwa serivisi mbi, byarenga bakanishyuzwa amafaranga y’inyongera ku yo baba bishyuye agenwa n’itegeko.
Ibitaro by’Akarere ka Nyanza byagiye bivugwa kenshi ku mitangire ya serivisi itanoze, ariko uko abayobozi bagenda basimburana ubona nta gihinduka.