DRC: Umu Colonel w’umunyamulenge warwaniraga Leta yishwe na bagenzi be

197

Colonel Rugabisha Alexis wakoreraga Leta ya Congo mu ngabo za FARDC biravugwa ko yishwe na bagenzi be bo mu gisirikare cya Leta bamuziza kuba ari Umututsi.

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko umusirikare mu ngabo za Leta FARDC Colonel Rugabisha Alexis, Umunyamulenge wo mu bwoko bw’Abatutsi yaba yishwe na bagenzi be bamuziza ko ari Umututsi.

Bamwe mu baturage bo mu bwoko bwe baba mu gace ka Nyabibwe bahamirije ano makuru Kivu Yacu, bavuga ko yishwe arashwe na bagenzi be bamushinja kuba ari intasi ya benewabo bo mu mutwe wa M23.

Amakuru akomeza avuga ko kuva agace ka Ngungu yari ashinzwe kafatwa n’ingabo zo mu mutwe wa M23, umwuka wakomeje kuba mubi muri bagenzi be bo muri FARDC aho bamushinjaga kuba umugambanyi wa benewabo b’Abatutsi bibumbiye muri M23.

Kuva umutwe wa M23 watangiza imirwano kuri Leta ya Congo, habarurwa impfu z’abasirikare bagera ku 10 bo mu bwoko bw’Abatutsi babarizwaga mu gisirikare cya Congo FARDC, bikavugwa ko bagiye bicwa na bagenzi babo babaziza gusa kuba ari abatutsi.

Undi munyamulenge wo mu bwoko bw’Abatutsi uri mu bakomeye mu gisirikare cya FARDC bivugwa ko nawe ashobora kugambanirwa ni General Masunzu Pacifique, uyu aherutse koherezwa mu gace k’imirwano ngo akunde atsimbure benewabo, bikavugwa ko ari umutego yashyizwemo na Leta ya Kinshasa.

Comments are closed.