FERWAFA igiye kujya ihemba amakipe yose azajya akina mu cyiciro cya mbere

726
RPF

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite mu nshingano kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bwemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kiravuga ko mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona.

Iyi gahunda izashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya miliyoni 25 Frw.

Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (Man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

Iki gitekerezo kikaba kiraganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa.

Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri Shampiyona.

Abanyamuryango batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

Leave A Reply

Your email address will not be published.