Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Richard Gasana, yagiranye inama n’abayobozi b’amahoteli, moteli, resitora n’utubari bikorera muri ako Karere, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere isuku n’isukura mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Iyi nama yari igamije gushimangira ingamba z’isuku nk’inkingi ya mwamba mu gutanga serivisi nziza no kurinda ubuzima bw’ababagana ndetse n’abaturage muri rusange.
Ibi biganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. Muri bo harimo, abayobozi b’ibigo by’imyidagaduro n’amafunguro nk’Amahoteli, Moteli, Resitora n’Utubari.
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Gatsibo zatanze amabwiriza n’inama z’uko isuku ikwiye gupimwa n’uko ikurikiranwa.
Abajyanama b’Ubuzima bari bahagarariye abandi, basabwe gukomeza gukora ubukangurambaga no kuba ijisho ry’umuryango mugari ku bijyanye n’isuku.
Mu ijambo rye, Meya GASANA Richard yasabye abitabiriye iyo nama kwimakaza umuco w’isuku mu byo bakora n’ibyo bafungurira ababagana, ati:”Ndasaba buri wese uri hano kwimakaza isuku mu byo akora, mukayigira iya mbere, niyo nkingi ya serivisi mutanga“
Yongeye yibutsa ko bafite uruhare rukomeye mu buzima bw’ababagana, bityo ko bagomba kwitondera ibyo bagaburira abakiliya babo, ati:”Muri inkingi ya mwamba mu buzima bw’ababagana, si byiza ko umuntu yava muri resitora yawe cyangwa hoteli yawe yataha agahita arwara kubera uburyo butanoze mwateguranye amafunguro”
Isuku nka moteri y’iterambere n’isura nziza y’Akarere
Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku kuba isuku ari yo soko y’ubuzima n’umusingi wa serivisi inoze. Umuyobozi w’Akarere, Richard Gasana, yibukije abacuruzi n’abafatanyabikorwa ko gukorera mu mwanda bishyira ubuzima bw’abakiriya mu kaga, kandi bikangiza isura yabo ndetse n’iy’Akarere muri rusange.
Abaje bafite aho bahurira n’inzego z’ubuzima basobanuye ko isuku y’aho amafunguro n’ibinyobwa bitegurirwa, isuku y’ibikoresho, ndetse n’isuku bwite y’abakozi batanga serivisi (hygiène corporelle) bikwiye kuba umuco ubaranga.
Iyi nama yasojwe impande zombi ziyemeje gufatanyiriza hamwe mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwemo. Abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’inzego z’ibanze biyemeje gukomeza gukora ubugenzuzi bwa hato na hato hagamijwe kureba ko ingamba zafashwe zubahirizwa, kugira ngo Gatsibo ibe isoko y’isuku n’ubuzima buzira umuze.


