Kamonyi: Umukozi wo mu rugo yafunzwe akekwaho gucengeza igitsina cye mu kanwa k’umwana

4,314

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buremeza ko hari umusore washyikirijwe RIB wakoraga akazi ko mu rugo ushinjwa gusambanya mu kanwa umwana w’umuhungu w’imyaka itanu.

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko, uyu yatawe muri yombi nyuma y’aho ababyeyi b’uwo mwana bamujyanye kwa muganga akabasobanurira ko uwo musore yajyaga amushyira igitsina mu kanwa.

Ingingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Comments are closed.