Musanze: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwisenyera inzu

3,210

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafunzwe nyuma yo gukekwaho gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.

Ni umugabo wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we, ikibazo bakigejeje mu nteko y’abaturage ubuyobozi buragikemura.

Nk’uko bamwe mu baturage bari muri iyo nteko babibwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru, ngo nyuma y’uko ubuyobozi bukemuye icyo kibazo ku itariki 16 Mutarama 2024, ngo ntabwo umugabo yishimiye uburyo ubuyobozi bwakemuye icyo kibazo, ari nabwo ngo yatashye arakaye avuga ko agiye gukora akantu, basanga ari gusenya inzu yabanagamo n’umugore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo guteza imvururu mu muryango.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Uyu mugabo yashatse umugore wa mbere batandukanye ashaka undi. Umugore wa mbere akaza avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore agomba kumushakira ahandi”.

Arongera ati:“Umugabo na we akavuga ati, aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ninjye wayiyubakiye, nibwo uwo mugabo kubera n’inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangiye gusenya inzu, ubuyobozi bwiyambaje inzego z’umutekano ziramufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza”.

Afande Mwiseneza arashishikariza abaturage kwirinda gufata ibyemezo bishobora gutera amakimbirane no kuba byatera impfu, abasaba kujya babimenyesha ubuyobozi cyangwa bakagana inkiko.

Ati “Icyo nabwira abaturage ni uko igihe ugize ikibazo cyo kutumvikana n’uwo mwashakanye, udakwiye gufata icyemezo nk’iki uyu mugabo yafashe, gusenya inzu, gutema amatungo bijya bibaho, gutema imyaka cyangwa se kurwana bagakomeretsanya bishobora gutera impfu, ukwiye kugana ubuyobozi bukabagira inama”.

Ni kenshi polisi n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bumvikana babwira abaturage ko iyo byanze ugana inkiko, cyane ko aribyo bivamo icyemezo kirambye kandi kidafite ingaruka, naho iteka ryose iyo ushatse gufata ibyemezo bishingiye kuri kamere bigira ingaruka zitari nziza kuri wowe no kumuryango mugari na sosiyete muri rusange.

(Yanditswe na IKUZWE Patrick/indorerwamo.com)

Comments are closed.