Nyagatare: RIB yataye muri yombi animateri ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umumuhungu.

6,143
Nyagatare : Deux personnes dont un chef de village arrêtées pour avoir  (...) - Bwiza.com

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi umufurere wari ushinzwe discipline mu kigo cy’ishuri, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umusore w’imyaka 17.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya II.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’

RIB yavuze ko abantu bitwaza ububasha cyangwa ubushobozi bwabo bagasambanya abana badakwiye kwihanganirwa.

Dr Murangira ati “Turasaba ibigo by’amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikajya ibigisha ibimenyetso bishobora kwerekana uko bagushwa mu busambanyi bukorerwa abana.’’

Yagaragaje ko iyo komite ikwiye kuba igizwe n’abahanga mu by’imitekerereze akaba ari bo bazajya bafasha abana bahuye n’ibyo bibazo cyangwa batarahura na byo ndetse bimwe bikirindwa.

Yakomeje ati “Byagaragaye ko akenshi abana basambanywa ariko bakabura abo babwira bumva bizeye. Uru rugamba rwo kurwanya gusambanya umwana ntirwatsindwa n’urwego rumwe gusa, gufatanya ni ingenzi.’’

Umufurere ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wiga mu kigo abereye ‘Animateur’, aramutse ahamijwe iki cyaha n’urukiko yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Comments are closed.