Perezida Macron yananiwe kumvikanisha ba Perezida Kagame na Tshisekedi

887

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yari yagerageje guhuza ba Perezida Kagame na Tshisekedi ariko bikanga kubera ko perezida wa DRC yabaye nk’uwivumbura

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko yateganyaga guhuriza mu biganiro ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi, gusa birangira bimunaniye bitewe na Tshisekedi wivumbuye.

Perezida Paul Kagame na Tshisekedi ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu bari mu Bufaransa, aho bari bitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Amakuru aturuka i Paris aravuga ko Tshisekedi yivumbuye agataha imirimo y’iyi nama itarangiye, mu rwego rwo “kwigaragambya kuri Macron wanze kuvuga ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo”.

Perezida Macron yatangaje ko mbere y’uko Tshisekedi ataha yagerageje kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, gusa birananirana.

Yagize ati: “Ejo hashize namaze isaha n’igice nganira mu muhezo na Tshisekedi, muri iki gitondo namaranye indi saha n’igice na Perezida Kagame. Nk’u Bufaransa na Francophonie turacyifuza gukemura iki kibazo kiri kugira ingaruka cyane kuri RDC. Turamagana twivuye inyuma urugomo imitwe yitwaje intwaro ikora ku busugire bwa RDC.

Macron wagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RDC ucyifashe nabi yashimye imbaraga Angola ikomeje gushyira mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biba.

Ati: “Turasaba RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano, kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere“.

Yunzemo ko M23 imaze igihe irwana n’Ingabo za Leta ya RDC n’Ingabo z’u Rwanda zishinja kuyifasha bagomba gusubira inyuma, hanyuma RDC na yo igasenya umutwe wa FDLR umaze igihe uyifasha ku rugamba.

Perezida Emmanuel Macron yavuze kandi ko n’ubwo bitakunze ko ahuza ba Perezida Kagame na Tshisekedi, imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke.

Yunzemo ati: “Agahenge kariho karerekana ibimenyetso by’uko ibintu biri kuba byiza ugereranyije n’amezi yatambutse, ariko umwuka uracyari mubi.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.