Umusaza witwa Sengumuremyi Modeste w’imyaka 61 y’amavuko yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende (GS Nyakabwende), ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.
Ibi byabaye ku wa Kane, ubwo umwe mu banyeshuri biga mu mashuri abanza yajyaga gukoresha ubwiherero bwo kuri iri shuri, agasanga harimo umuntu aryamye hasi nta kimenyetso cy’ubuzima agaragaza. Uwo munyeshuri yahise amenyesha abayobozi b’ikigo, na bo bihutira kubimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yemeje aya makuru avuga ko umunyeshuri ari we wabanje kubona umurambo wa nyakwigendera.
Yagize ati: “Mu kigo cy’ishuri cya GS Nyakabwende, umwana wiga mu mashuri abanza yari agiye mu bwiherero, abona umurambo w’umuntu w’umugabo uri hasi mu bwiherero, abibwira abayobozi b’ishuri na bo babimenyesha inzego z’ibanze.”
Kimonyo yavuze ko uwo murambo utahise umenyekana, ariko nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha ndetse no kwifashisha ibimenyetso byari bihari, hamenyekana ko nyakwigendera ari Sengumuremyi Modeste wari utuye mu Mudugudu wa Ruguti, Akagari ka Kamanu muri uwo Murenge wa Nyakabuye.
Yasobanuye ko kumenya uwo muntu byashobotse nyuma yo kureba imyirondoro yari afite ndetse n’inkweto yari yambaye, bituma bamwe mu baturage bamuzi bamumenya.
Umurambo wa Sengumuremyi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Mibiri kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse rizafasha kumenya icyateye urupfu rwe. Kugeza ubu, amakuru y’ibanze agaragaza ko nta bikomere yari afite ku mubiri we.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko Sengumuremyi yari asanzwe akora imirimo y’amaboko muri GS Nyakabwende. Bavuga ko amafaranga yavunaga muri iyo mirimo yayifashishaga mu kwishyurira umwana we ifunguro ritangirwa ku ishuri ndetse no mu bindi bikenerwa mu rugo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwatangaje ko nta makuru azwi agaragaza ko nyakwigendera yari afitanye amakimbirane cyangwa ibibazo n’abaturage bo mu gace yari atuyemo. Icyakora, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe n’icyo yari aje gukora muri icyo kigo cy’amashuri mu masaha yabanjwemo kubona umurambo we.
Iperereza rirakomeje, mu gihe hategerejwe ibisubizo by’isuzuma ryakorewe umurambo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu.