U Rwanda rwatoye umwanzuro usaba ubwigenge bwa Palestine, Israel ikava mu bice byayo yigaruriye

151

U Rwanda rwaje mu bihugu 156 byatoye bishyigikira umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, usaba ko hemerwa ubwigenge bwa Palestine nk’igihugu ndetse Israel ikava mu bice byayo yigaruriye kuko ari byo bizatanga amahoro arambye.

Ni umwanzuro watowe ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024 i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu mwanzuro wiswe “gukemura mu mahoro ikibazo cya Palestine” ugamije gushyigikira ko mu gukemura amakimbirane ya Israel na Palestine, habaho ibihugu bibiri bibanye mu mahoro buri kimwe kikagira imbibi zacyo, hagendewe ku mipaka ya mbere ya 1967.”

Uyu mwanzuro kandi usaba Israel kuva mu bice bya Palestine yigaruriye birimo na ’East Jerusalem’. Wasabye ko “hatekerezwa ku burenganzira bw’Abanya-Palestine haherewe ku burenganzira bwo kwihitiramo icyerekezo n’uburenganzira ku gihugu cyabo cyigenga.”

Itangazo ryashyizwe hanze na Loni rivuga ko “uyu mwanzuro usaba Israel, yigaruriye Palestine kubahiriza inshingano ifite mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga zirimo no guhagarika kuba binyuranyije n’amategeko mu bice bya Palestine vuba bishoboka, guhagarika Ibikorwa bishya byo gutuza (Abanya-Israel) ndetse no gukura abo yari yaratuje mu bice bya Palestine […] isabwa kandi guhagarika ingamba zo guhindura imiterere y’ibice bya Palestine yigaruriye birimo na East Jerusalem.”

Ni umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 156 birimo n’u Rwanda. Umunani birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biwamaganira kure, mu gihe ibindi umunani byifashe.

Mu bihugu bibona ibintu kimwe n’u Rwanda harimo u Bubiligi, u Bushinwa, Ethiopia, u Budage, u Buholandi, Qatar, u Bufaransa n’u Bwongereza.

U Rwanda rwari ruherutse kwifata ubwo inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga umwanzuro ujyanye no gusaba Israel kuva mu bice byose bya Palestine yigaruriye, bigashyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi 12.

Ibibazo bishyamiranya Leta ya Palestine na Israel bifite imizi mu myaka isaga ijana ishize ubwo habaga Intambara ya Mbere y’Isi maze u Bwongereza bukigarurira agace ka Palestine nyuma y’uko umuyobozi w’ako gace ko mu Burasirazuba bwo Hagati hamwe n’Ingoma ye ya Ottoman bakubitiwe incuro muri iyo ntambara. Imvano y’umwuka mubi, ni Yeruzalemu.

Ubusanzwe ako gace kari gatuwe n’Abayahudi bake hanyuma Abarabu bakaba ari bo biganje cyane. Ubushyamirane hagati y’aba bombi bwazamutse ubwo Umuryango Mpuzamahanga wahaga inshingano u Bwongereza zo guhindura aka gace kari gatuwe n’Abarabu benshi, urugo rw’Abayahudi.

N’ubwo amateka ya Bibiliya agaragaza ko kuva kera na kare aka gace kari gatuwe n’abasekuruza b’Abayahudi, ariko Abanya-Palestine ibyo kwimurwa aha hantu ntibigeze babikozwa ahubwo bo basabaga ko hahindurwa urugo rwabo nk’uko umuryango mpuzamahanga washakaga kubigenzereza Abayahudi.

Hagati ya 1920, nyuma gato y’Intambara ya Mbere y’Isi kugera mu 1940 mu gihe cy’iya Kabiri y’Isi, umubare w’Abayahudi bajya muri Palestine wariyongereye cyane aho benshi babaga bari guhunga iyicwa bakorerwaga mu Burayi bashaka uko basubira kuri gakondo yabo, iri totezwa bakorerwaga rikaba ryaranagejeje kuri Jenoside yabakorewe igahitana miliyoni esheshatu.

Ihohoterwa hagati y’Abayahudi n’Abarabu ryakomeje gufata indi ntera, maze mu 1947 Umuryango w’Abibumbye utora ko mu buryo butandukanye, Palestine yagabanywamo hagakorwa Leta y’Abayahudi na Leta y’Abarabu maze Yeruzalemu ikaba Umujyi Mpuzamahanga, ibintu Abayahudi bakiranye yombi ariko Abarabu bagahita babitera utwatsi ndetse ntibyashyirwa mu bikorwa.

Mu 1958 icyifuzo cya Loni kitagezweho, Abongereza bavanye akabo karenge kuri ubwo butaka maze abayobozi b’Abayahudi bahita batangaza ko hashyizweho Leta ya Israel. Abanya-Palestine benshi barabirwanyije maze bikurikirwa n’intambara hagati yabo n’Abayahudi, imitwe y’ingabo z’Abarabu ivuye mu bihugu by’abaturanyi itangira kuza gushyigikira bagenzi babo.

Uhereye ubwo, ibihumbi by’Abanya-Palestine batangiye guhunga, abandi bavanwa mu byabo ku ngufu muri gahunda yiswe ‘Al Nakiba’ cyangwa se ‘Catastrophe’ bisobanuye ’Icyago’.

Imirwano yahagaritswe Israel imaze kwigarurira uduce hafi ya twose twa Palestine. Ubwo Jordanie yahise ifata agace kazwi nk’Inkombe y’Uburengerazuba hanyuma igihugu cya Misiri kigarurira Gaza.

Yeruzalemu yo yahise igabanwa n’Ingabo za Israel mu gice cy’Uburengerazuba, hanyuma ingabo za Jordanie zifata Uburasirazuba bwa Yeruzalemu. Kubera ko ibi byabayeho hadashingiwe ku masezerano y’amahoro, izi mpande zombi zahoraga zitana ba mwana maze imyaka ikurikiyeho intambara zikomeza kwiyongera.

Mu yindi ntambara yabaye mu 1967 Israel yahise yigarurira uduce twinshi harimo na cya gice cy’Uburasirazuba cyari cyarafashwe na Jordanie, Inkombe y’Uburengerazuba hamwe na Gaza yari yarigaruriwe na Misiri. Israel kandi kuva ubwo yanagenzuraga uduce dutandukanye twa Syria harimo n’umusozi w’amateka wa Golan.

Israel ivuga ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wayo ariko Abanya-Palestine bakavuga ko agace k’Uburasirazuba bwayo ari wo Murwa Mukuru wa Leta ya Palestine y’ahazaza.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump, ni cyo gihugu rukumbi cyatangaje ko giteye ingabo mu bitugu Israel mu gufata Yeruzalemu yose nk’Umurwa Mukuru wayo.

Mu myaka 50 ishize Israel yakomeje kubaka ibikorwa bitandukanye i Yeruzalemu aho ubu umaze kuba umujyi utuwe n’Abayahudi basaga ibihumbi 600.

Uyu mwuka mubi warushijeho gufata indi ntera ubwo hatangiraga intambara Israel ihanganyemo na Hamas.

(Src:Igihe)

Comments are closed.