USA:Umwicanyi ruharwa wishe 93 nawe yapfuye Samuel Little.

7,826

Samuel Little, umugabo ibiro by’iperereza FBI bivuga ko ari we muntu wishe abantu benshi mu mateka ya Amerika, yapfuye afite imyaka 80.

Samuel Little
Samuel Little ubwe yemeye ko yishe abantu 93

Uyu mugabo yaguye mu bitaro byo muri California kuwa gatatu, nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe imfungwa muri iyi leta.

Little yari mu gifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa no kwica abagore batatu.

Gusa kugeza mu gihe cy’urupfu rwe, yari amaze kwemeza ko yishe :abagore 93 hagati ya 1970 na 2005.

Abategetsi bavuga ko yibasiraga abantu badafite kirengera, benshi muri bo ari abagore bicuruza ku mihanda cyangwa abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w’iteramakofe, yabanzaga gukibita abantu ikofe ry’ingusho mbere yo kubaniga – bivuze ko buri gihe nta bimenyetso, nk’igikomere, byerekanaga ko uwo muntu yishwe.

Ahubwo benshi byavugwaga mu kwibeshya ko bishwe n’ibiyobyabwenge bikabije cyangwa impanuka, ntihakorwe iperereza. FBI ivuga ko imibiri imwe y’abo yishe itigeze iboneka.

Umwaka ushize, FBI yavuze ko abahanga mu busesenguzi bayo babona ko ibyo Little yemera ko yakoze “ari byo”.

Banasohoye amashusho y’abantu yashushanyije ari muri gereza agerageza gufasha abashaka kumenya abantu yishe.

Abo Samuel Little yerekana yishe
FBI yasohoye ibishoshanyo bya Samuel Little mu kugerageza ko abo yishe bamenyekana

Samuel Little yafashwe mu 2012 muri leta ya Kentucky aregwa ibiyobyabwenge yoherezwa muri California, aho bamukoreye isuzuma rya DNA.

Yari asanzwe ashakishwa aregwa ibyaha byinshi, kuva ku kwibisha intwaro kugera ku gufata abagore ku ngufu, ahantu hatandukanye muri Amerika.

Ibizamini bya DNA byamuhuje n’ubwicanyi butatu butasobanutse bwabaye mu 1987 no mu 1989 i Los Angeles.

Image result for Samuel Little

Mu rubanza yaburanye ahakana ibyaha, ariko nyuma biramuhama akatirwa gufungwa burundu nta kujurira, muri gereza niho yagiye avuga ubundi bwicanyi bukabije yakoze.

Map of deaths linked to Little from FBI data

Comments are closed.