Kigali: Bwana Charles na Nadine bafatiwe mu cyuho bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.

9,594
Gasabo-Kimironko:Hari abaturage barambiwe umuntu batazi uvuga ko ari maneko  ubaka Ruswa | HANGA

Umugabo witwa Charles na Nadine bafatiwe mu cyuho ubwo bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo kuri miliyoni 70 z’Amanyarwanda.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu aribo CHARLES KAYIGAMBA ufite imyaka 53 y’amavuko na madame Nadine Tunga ufite imyaka 35 y’amavuko nyuma y’aho bano bombi bafatiwe mu cyuho bashaka kugurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.

RIB ivuga ko aba bombi bafatiwe mu cyuho mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ubwo bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 70, bafatanywe ibyangombwa n’indangamuntu bihimbano bari bahuje n’amazina ari ku byangombwa biri ku bipapuro by’ubutaka.

Charles Kayigamba ni we wakoreshaga ibyangombwa bihimbano by’ikibanza hamwe n’indangamuntu y’impimbano, yiyitiriye nyiri umutungo, mu gihe Nadine Tunga yari yigize umukomisiyoneri, aho bagombaga kugurisha uwitwa Joseph Nzabonimpa, ubutaka buherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.

Uwagombaga kugurishwa ikibanza ngo yaje kugira amakenga yo kubishyura, abasaba ko bagenda akabishyurira imbere ya Noteri w’ubutaka ku Murenge, ari na ho baje gufatirwa nyuma yo gusanga ubutaka ari ubw’uwitwa Samuel Kasule w’imyaka 46.

Bakigera ku Murenge wa Kimironko, nyiri ubutaka yarahamagawe abwirwa ko umutungo we ugiye kugurishwa, maze Kayigamba wabwiyitiriraga abonye ko babatahuye agerageza kwiruka, ariko inzego z’umutekano zikorera ku Murenge zimwirukaho ziramufata.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko ibyaha byo kwiyitira imitungo itimukanwa birimo gukorwa muri iyi minsi, aho ababikora babanza gushaka amakuru y’ibanze kuri uwo mutungo, kugira ngo abafashe gushuka uwo bashaka kuwugurisha, ari na ho ahera asaba ba nyir’imitungo kujya bitondera gutanga amakuru y’imitungo yabo ku wo babonye wese.

Ati “Hari igihe cya kibanza koko nyiracyo asanzwe yaragishyize ku isoko ashaka kukigurisha. Aho ni ho abantu bamwe bakwiye kujya basobanukirwa, niba ushaka kugurisha ikibanza cyangwa inzu, nubwo wakoresha abakomisiyoneri, wirinde ibyangombwa byawe ngo bamenye UPI, n’amazina byanditseho, kuko ibyo ni byo bakoresha, bagashaka undi muntu bakabigurisha nyiracyo atabizi, ugasanga uguye mu gihombo ni wa wundi wakiguze”.

Ngo si ubwa mbere Nadine Tunga agerageje kugurisha ubutaka, kuko yigeze kujya no kubwakiraho inguzanyo muri Banki, nyirabwo abonye ubutumwa bugufi bwa Banki aburizamo uwo mugambi.

Uretse kugerageza kugurisha ubwo butaka, ngo Nadine Tunga si ubwa mbere akurikiranywe n’urukiko, kuko mu mwaka wa 2019 yakurikiranyweho icyaho cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye ye iza gushyingurwa mu mwaka wa 2020.

Kuri ubu aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bahanishwa ingingo ya 174, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarengeje imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5.000.000).

Mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyabahama, bahanwa hakurikijwe ingingo ya 276, iteganya igihano kitari munsi y’imyaka itanu (5), ariko kitarengeje imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5.000.000).

Comments are closed.