Nyanza: Yashwanye n’umugabo we, amukubita agafuni amuziza kunywera amafaranga ye.

6,154

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umugore wakubise agafuni umugabo we bikamuviramo urupfu nyuma y’aho umugabo we yagiye kunywera amafaranga ye atabimuhereye uburenganzira.

Mu murenge wa Rwabicuma, mu kagali ka Gacu ho mu Karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Bigenimana Ignace wapfuye nyuma yo gushyamirana n’umugore we akamukubita agafuni mu mutwe, bikavugwa ko bapfuye amafaranga y’umugore uyu mugabo yakoresheje atabisabiye uburenganzira.

Amakuru avuga ko Bigenimana Ignace yatangiye gushwana n’umugore we bari ahitwa i Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma.

Bageze mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu ari naho batuye nabwo bongeye kurwana nk’uko Faustin Manirafasha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gacu yabibwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, Gitifu yagize ati:“Bigenimana yafashe amafaranga umugore yabitse ajya kuyanywera atashye bararwana.”

Gitifu akomeza avuga ko uyu Bigenimana Ignace akimara kurwana n’umugore we yagiye kuwo bafitanye isano rya hafi witwa Munyemana Claude bivugwa ko ari se wabo.

Ati:“Bampamagaye bambwira ko Bigenimana yarembye ari kwa se wabo (Munyemana) mpageze nsanga ntabasha kuvuga, mu mazuru hari kuva amaraso avanze n’ubwoya dukora ubutabazi bw’ibanze bwo kumujyana ku bitaro bya Nyanza.”

Abagiye ku bitaro harimo umugore wa Bigenimana na Munyemana Claude.

Munyemana yavugaga ko Bigenimana yaje iwe kuko umugore amukubise ifuni maze bararyama buracya bigira guhinga basiga Bigenimana mu nzu bagarutse basanga yanegekaye.

Umugore ukekwaho gukubita ifuni umugabo we yatawe muri yombi na Munyemana Claude wazize ko atatangiye amakuru ku gihe.

Bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ubusanzwe babanaga bitemewe n’amategeko ya leta bakaba bari bafitanye umwana umwe.

Ubuyobozi bwo muri aka gace busaba abaturage kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe.

Comments are closed.