Abarwanyi bo mu mutwe w’Aba-Houthi wo muri Yemen batangaje ko bagabye ibitero bikomeye bakoresheje misile zirasa kure ndetse n’indege zitagira abapilote (drones) ku Murwa Mukuru wa Arabie Saoudite, Riyadh, no ku bikorwa remezo by’ingufu biri ku nkombe z’Inyanja Itukura, mu gikorwa gishobora kurushaho gukaza umwuka mubi umaze imyaka hagati y’impande zombi.
Ibi bitero byatangajwe nyuma y’uko Arabie Saoudite ivuze ko ku wa Gatandatu yashoboye guhagarika no gusenya misile yari yerekejwe i Riyadh, nubwo itatangaje niba hari ibindi bitero byakurikiyeho cyangwa niba hari abantu bahitanywe na byo.
Abaturage bo mu murwa mukuru Riyadh bavuga ko bumvise urusaku rw’ibisasu ndetse n’intabaza zo kwirinda ibitero byo mu kirere, ibintu bitari biherutse kuba.
Amakuru yaturutse muri ako gace agaragaza ko mbere y’uko ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bugira icyo butangaza, habonetse umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka hafi y’ibigega bibikwamo lisansi biri hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khaled i Riyadh, ibyo byanatumye ingendo z’indege zihagarara by’agateganyo mbere yo kongera gusubukurwa.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa gisirikare w’Aba-Houthi, Yahya al-Sarea, yavuze ko abarwanyi be bakoresheje umubare munini wa misile na drones bagamije kwibasira ibikorwaremezo bifatwa nk’ingenzi muri Arabie Saoudite.
Yavuze ko mu hantu hagabweho ibitero harimo ibikorwa bya sosiyete ya leta ishinzwe peteroli na gaz, Aramco, biri mu mujyi wa Yanbu ku nkombe z’Inyanja Itukura, ndetse n’ibindi bikorwa bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’iki gihugu.
Aba-Houthi bavuga ko ibyo bitero byari igisubizo ku bikorwa bya gisirikare Arabie Saoudite ikomeje kugaba mu bice bitandukanye bya Yemen, cyane cyane mu murwa mukuru Sanaa ugenzurwa n’uyu mutwe.

Yahya al-Sarea yavuze ko mu cyumweru gishize gusa Arabie Saoudite yagabye ibitero birenga 300 ku bice bitandukanye bya Yemen, ibintu yavuze ko byatumye bahitamo kongera ibikorwa byo kwirwanaho no kwihorera.
Ku ruhande rwa Arabie Saoudite, umuvugizi w’ingabo ziyoboye ihuriro rya gisirikare yatangaje ko ingabo zabo zaburijemo ibitero byinshi byari bigamije kwibasira abasivili mu mijyi irimo Bish, Taif, Farasan na Yanbu.
Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impungenge ku mutekano w’akarere nyuma y’ibi bitero. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu yasabye abaturage bayo bari mu Burasirazuba bwo Hagati gukomeza kugira ubushishozi no kwitegura impinduka zishobora kubaho mu ngendo zo mu kirere.
Mu itangazo ryayo, iyo minisiteri yagize iti: “Abarwanyi b’Aba-Houthi bashyigikiwe na Iran bakomeje kugaba ibitero kuri Arabie Saoudite, harimo n’ibigabwa ku bibuga by’indege bikoreshwa n’abasivili. Aya makimbirane ashobora gufata indi ntera mu gihe gito.”
Yanasabye Abanyamerika gutekereza neza mbere yo kujya cyangwa kunyura mu bihugu bimwe byo mu Burasirazuba bwo Hagati bitewe n’umutekano muke ushobora kwaduka.
Ibi bitero bibaye mu gihe imirwano hagati y’Aba-Houthi na guverinoma ya Yemen ishyigikiwe na Arabie Saoudite ikomeje gufata indi ntera. Amakuru atandukanye avuga ko ku wa Gatandatu honyine imirwano yahitanye abantu nibura 48.
Aba-Houthi batangaje ko abarwanyi babo 31 ari bo bishwe, mu gihe uruhande rwa guverinoma ya Yemen rwemeje ko abasirikare 17 ari bo baguye muri iyo mirwano.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) watangaje ko ibikorwa bya gisirikare biherutse gukaza umurego byatumye abaturage barenga ibihumbi 104 bimurwa cyangwa bagahunga ingo zabo, ibintu bikomeje guteza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi muri Yemen.
Mu yindi ntambwe yatumye impungenge ziyongera ku rwego mpuzamahanga, Aba-Houthi baherutse gutangaza ko bafashe kandi batangira kugenzura umujyi wa Mokha n’ikirwa cya Perim, ahantu hafite akamaro gakomeye mu bucuruzi bwo ku nyanja hagati y’Aziya, Afurika n’u Burayi.
Uyu mutwe uvuga ko gufunga cyangwa kugenzura inzira zimwe zo mu nyanja ari uburyo bwo kwihorera kuri Arabie Saoudite, ushinja gufunga ibyambu n’ibibuga by’indege biri mu bice byo muri Yemen igenzura.
Gukaza umurego kw’ibi bitero hagati y’impande zombi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu karere no ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe inzira z’ingenzi zikoreshwa mu gutwara peteroli n’ibicuruzwa ku isi zikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.
Mu gihe impande zombi zikomeje gukaza ibikorwa bya gisirikare, amahanga akomeje guhamagarira impande zishyamiranye guhagarika imirwano no gushaka umuti wa politiki watuma abaturage ba Yemen babona amahoro nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyugarijwe n’intambara.
(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/ indorerwamo.com)